Nyabihu: Abaturage barinubira ko amavuriro begerejwe adakora

Abaturage bo mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu barinubira ko birirwa ku ivuriro rya Jomba babuze umuganga ubavura kubera umubare muke wabo.

kwamamaza

Ku isaha y’isacyenda z’amanwa nibwo umunyamakuru wa Isango Star yageze ku ivuriro rito rya Jomba ryegerejwe abatuye mu murenge wa Jomba ho mu karere ka Nyabihu, ni ivuriro riri hagati y’umurenge wa Rambura na Jomba kuburyo bituma hahurira abarwayi benshi, bamwe mu barwayi yahasanze bavuga ko bategereje ubavura igihe kinini nyamara n’abari kuremba bagenda bagera ahabi.

Ngo kuba iki kibazo cy’umubare muke wabaganga kuri iri vuriro atari icya none gusa aba baturage bakaba basaba ko hashyirwa undi wo kubafasha akajya asimburanwa n'abahasanzwe mu gihe bagiye mu karuhuko k’amanwa.

Icyi kibazo cy’imikorere mibi kigaraga muri aya mavuriro yari yegerejwe aba baturage ni ikibazo n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame aherutse kunenga muruzinduko aheruste kugirira mu karere ka Nyamasheke  kuwa 27 ukwezi kwa Munani, anavuga ko izi ntege nke ziri muri aya mavuriro zigabanya umuvuduko igihugu kiba gifite mu iterambere.

Yagize ati bambwiye ko 25% aribyo bikora icyumweru ku kindi, ibyo ni bike cyane, ibyo ndabivuga ku buryo bw'umwihariko kugirango nerekane n'ubwo hari ibyiza byinshi  tumaze kugeraho ariko haracyari izo mbogamizi bigomba kuba bibangamira abantu kandi bigatuma n'umuvuduko dukwiye kuba tugenderaho w'iterambere nawo ugabanuka cyangwa se ibintu bitihuta.

Ku ikubitiro aya mavuriro mato yari yareguriwe ba rwiyemezamirimo nabo batahwemye kugaragaza ko RSSB itinda kubishyura amafaranga baba baravuriyeho abivuriza kuri Mituweli, umwanzuro uheruka kuri aya mavuriro nuko agiye kwegurirwa imiryango itari iya leta ,igisubizo bamwe mu baturage bavuga ko batacyitezeho umuti urambye bagasaba ko akwiye kuba acungwa na leta ku kigero cy’ijana ku jana.

Emmanuel Bizimana Isango Star I Nyabihu

 Sep 1, 2022 - 08:25