Musanze: Umugabo yishwe n'inzoga z'inkorano, abaturage basaba ko zacibwa

Hari abaturage basaba ko inzoga z'inkorano zitemewe zirimo Canarumwe na Nzoga ejo zacibwa nyuma yuko mu kagali ka Nturo bahasanze umugabo w'imyaka 35 witwa Ryarambabaje, wapfuye yari yazinyoye atariye, bigakekwa ko arizo zimwishye

kwamamaza

Abahatuye n'abavandimwe ba Nyakwigendera Ryarambabaje, bavuga ko batunguwe n'urupfu rwe nyuma yo kuba ku Cyumweru yari yiriwe ari kunywa inzoga z'inkorano zirimo 'Nzoga ejo'  ndetse na 'Cana rumwe' muri santere ya Gatyata iherereye mu mudugudu wa Gakenke akagari ka Nturo mu murenge wa Rwaza, agakomereza mu bukwe bw'umuturanyi wabo.

Asubiramo uko yamenye inkuru y'urupfu rwa Nyakwigendera wari mubyara we, uyu yagize ati:" Ati ese wamenye ibyabaye?' Nti 'Oya', yapfuye ate?. Ati' yanyweye inzoga mu bukwe, aranyerera yikubita hasi nuko arapfa!"

Undi ati:" Inkuru nyumvishe mu gitondo ( cyo ku wa mbere) ngo umuntu yaguye ku mukwe wanjye kandi atahozeyo."

"Ngo kuko yagezeyo ku mugoroba, abaza umugore urufunguzo, undi aramubwira ngo nta rufunguzo mfite. Ubwo kuko umugore yabonye urufunguzo rubuze, yavuze ati none ndagira nte?! Ubwo bamaze kumusasira umugore yatashye ajya mu rugo, nawe yaraye hanze! Ubwo bukeye mu gitondo, aravuga ngo reka ajye kureba ko wa mugabo inzoga zamuvuyemo  andangire ahantu udufunguzo ruri. Ubwo bahageze basanga byarangiye."

Bavuga ko bakeka ko yaba yishwe n'inzoga z'inkorano zitemewe ziganje muri aka gace; zirimo canarumwe na Nzoga ejo,  Nzoga iroshya n'izindi, bagasaba ko zacibwa.

Umuturage umwe yagize ati:" Dukurikije ibyo turi kubona, abantu bari kuzinywa bakaryama mu mihanda bakayoberwa n'iyo barataha, ndi kubona zakwangiriza ubuzima bw'abantu. Mudukorere ubuvugizi, bazice ziveho."

NKURUNZIZA Faustin; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rwaza, yemereye Isango star ko bagiye guhagurukira izi nzoga z'inkorano ziganje muri aka gace.

Ni mugihe umubiri wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Ruhengeli kugira ngo hamenyekane neza icyo yaba yazize.

Ati:" Ikibazo twakimenye, ni ibyago twagize. N'ubundi tumaze igihe dukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda ubusinzi, kunywa inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge ndetse zikaba n'impamvu yo gukumira amakimbirane mu muryango. Ibyo rero, hari n'ingamba twafashe zikomeye."

Nyakwigendera Ryarambabaje asize umugore umwe n'abana babiri. Umubiri we wajyanywe ku bitaro bikuru bya Ruhengeli kugira ngo hamenyekane neza icyo yaba yazize.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Nturo mu karere ka Musanze.

 Jul 8, 2025 - 13:12