#Kwibuka31: Minisitiri Mugenzi yanenze ubutegetsi bwishe abaturage bwari bushinzwe kurindayishe abaturage y

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Dr Patrice Mugenzi,yavuze ko ari ikimwaro gikomeye ku butegetsi bubi bwa mbere ya Jenoside bwafatanyije n'abasirikare kwica abaturage bwari bushinzwe kurinda. Yashimiye ingabo z'u Rwanda, RDF, zisigaye zigira uruhare mu gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi basaga 5000 biciwe i Mukarange nyuma yo kuhahungira bazi ko bari buharokokere ariko interahamwe n'ingabo ziraza zibamishamo amasasu na za gerenade.

Mu gice Akarere ka Kayonza gaherereyemo cyUbuganza, Urukaryi, Urweya nIgihunya,abahatuye bari babanye neza ariko bigeze mu 1961,birahinduka. Kuva ubwo Abatutsi batangira kwicwa no gutotezwa.

Icyo gihe Jean Nepomuscene Kajangwe niwe wishwe bwa mbere bigizwemo uruhare n'umubiligi G.De Weerd, wari uzwi nka Macumuyinda na Isidore Sebazungu,nk'uko bisobanurwa n'umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco.

Yagize ati:" bagambaniye bakanicisha Jean Nepomuscene Kajangwe wari umudepite. Yari yatanze ko abatutsi bicwa, bamwicira mu rugo rwa Assistant medicale witwa Kayumba, nawe bahise bica maze urupfu rwa Kajangwe barugereka ku batutsi. Byatumye abahutu batangira kwica abatutsi, kubanyaga imitungo yabo no kubamenesha bagahunga. Bisonga mu icengezamatwara rya Parmehutu n'ubu bwicanyi bwo kuva 1959 kugeza 1973, muri aka karere ..."

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Dr Patrice Mugenzi, wifatanyije n'abaturage ba Mukarange n'inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko abishwe bari abaturage ba Leta kandi bicwa n'abasirikare bakagombye kubarinda. Ati hashimwe ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi, zahagaritse Jenoside, kuri ubu zikaba zirimo gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati:" abishwe ni amaboko y'u Rwanda twavukijwe kandi twagombaga kuba uyu munsi dukoresha kugira ngo twubake igihugu cyacu. Ariko birababaje ko ...twayabujijwe n'abayobozi, abasilikari, abajandarume bafashijwe n'interahamwe maze bakabatsemba. Ubu rero turabashimira courage mufite yo kuba nyuma y'ibyo byose mu gufasha mu kubakira abaturage bacu bacitse ku icumu...."

Ku itariki 12 Mata (04) 1994, ku Kiliziya i Mukarange hiciwe abatutsi basaga 5,000 bari baturutse mu bice bya Mukarange, Gahini, Nyawera, Gikaya n'ahandi.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange hashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside harimo umwe wimuwe n'undi washyinguwe bushya.

Ni mu gihe muri urwo rwibutso, haruhukiyemo imibiri y'Abatutsi isaga ibihumbi 26.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Kayonza.

 Apr 14, 2025 - 13:53