Gako Meat Company yashowemo miliyari 14 z'amafaranga y'u Rwanda ikomeje guhombya leta

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu bagaragaza uko umushinga wa Gako Meat Campany ukomeje guhombya leta akayabo k’amafaranga kandi warashowemo arenga miliyari 14,kuri ubu ukaba winjiza miliyoni 134 buri mwaka ariko ugakoresha miliyari zirenga 4 buri mwaka.

kwamamaza

Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2020/2021 hagaragara ibibazo uruhuri byugarije umushinga wo korora inka zitanga inyama wa Gako Meat Campany,ni umushinga uherere mu karere ka Bugesera watangiye  mu mwaka wa 2014 ushowemo arenga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda ariko nta nyandiko igaragaza igenamigambi ryawo.

Abadepite bagize PAC babajije ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB impamvu y’uku gutangira nta nyandiko n’imwe igaragaza inyigo y’uyu mushinga kandi warashowemo akayabo ka miliyari z'u Rwanda .

Solange Uwituze  umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri RAB yasobanuriye aba badepite bagize PAC atya.

Biragoye cyane kugirango umuntu aza akagura n'abashoramari 13, ibyiza nuko mwakora kampani imwe aho kugirango tujye tuza tuvugana n'umuntu umwe umwe, icyo rero cyatumye habaho ihinduka rikomeye ry'uburyo uwo mushinga wari watekerejwe, kuko muri abo 13 twari dufitemo kampani 3 bituma n'ubundi byongera bisubirwamo bitewe n'icyerekezo gishyashya twari twabonye.         

Abadepite bakomeje kugira impungenge y’uyu mushinga watwaye akayabo ka miliyari ariko kandi ugasanga nta nyigo yabikorewe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Bwana Jean Claude Musabyimana yijeje abadepite bagize PAC ko bagiye kwicarana bakaganira na RAB ku iterambere ry’uyu mushinga kugirango utange umusaruro.

Icyakora uyu mushinga kubera ko ukomeje guhombya leta abadepite bagiriye inama  RAB ko bakora igishoboka cyose ibyari biteganyijwe bikagerwaho.

Kampani ya Gako Meat yo mu karere ka Bugesera ni umushinga ukoresha Miliyari 4 ku mwaka nyamara ariko ukaba winjiza miliyoni 134 ku mwaka ibigaragaza igihombo ukomeje gutaza leta.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Sep 13, 2022 - 08:44