
Barasaba ko indwara z'ubuhumekero zitabwaho nk'izindi kuko zugarije abaturage
May 27, 2025 - 16:46
Hari abavuga ko indwara zifata imyanya y'ubuhumekero zirengagijwe ugereranyije nizindi kuko batajya bumva ubukangurambaga bwo kuzirinda nkuko bikorwa ku zindi. Basaba ko zahagurukirwa nazo. Inzego zubuzima mu Rwanda zivuga ko izi ndwara ari zo za mbere zijyana abantu kwa muganda kurusha izindi, kandi zitaweho bijyanye nubukana bwazo kuko zitandukanye
kwamamaza
Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC igaragaza ko indwara zifata imyanya y’ubuhumekero arizo ziza ku mwanya wa mbere mu zijyana abanyarwanda kwa muganga. Icyakora hari abagaragaza ko izi ndwara zisa nk’izirengajijwe kuko batajya babona ubukangurambaga bwo kuzirinda nk’uko bigenda ku zindi zikomeye.
Umuturage umwe yagize ati:" indwara z'ubuhumekero nzi ni asima, n'amasinezite, hari izindi numva bavuga ngo njyewd ahantu hose mba numva mbabara mu gatuza , guhumeka mba numva bitagenda neza."
Undi ati:"ziriya ndwara abantu benshi bakunze kuzipinga, bakazica amazi. Habaho ubukangurambaga bukeya."
"Impamvu zitengagijwe ni uko nta ngero batanga ngo umuntu yirinde izo ndwara. Kuko urabizi bavuga bato dukarabe intoki n'amazi n'isabune iyo havutse nk'icyorezo. Havuka malaria bakatubwira bati turare mu nzitiramibu...ariko nta rugero turabona batanga rw'uko umuntu yakwirinda indwara z'ubuhumekero."
Bavuga ko zifatwa nk'izitariko kandi zugarije abantu ndetse zikomeje kubagiraho ingaruka.
Umwe ati:" ariko nta bukangurambaga bwazo bubaho."
Dr. SIBOMANA Emmanuel; ukuriye agashami ko kurwanya ibibembe n'izindi ndwara zandurira mu myanya y'ubuhumekero muri RBC, avuga ko izi ndwara zitabwaho ndetse hari ubukangurambaga bwo kuzirinda, ahubwo bigenda bikorwa bijyanye n'ubukana bwazo kuko nazo ari nyinshi kandi zitandukanye.
Ati:" uburwayi bwo mu myanya y'ubuhumekero burahari kandi bwitaweho, buvurwa ku nzego izo ari zo zose, guhera ku rwego rwa communaute kugera ku rwego rw'ibitaro bikuru mu Rwanda. Muri make, uburwayi bwo mu myanya y'ubuhumekero bugize igice kinini cy'ibitera abantu kuza kwivuza kwa muganga muri rusange."
Yongeraho ko "Kubera ko ubwo burwayi bugira ibyiciro byinshi, usanga ingamba zo kurwanya ubwo burwayi ziza zivuga kuri ubwo burwayi by'umwihariko. Izindi ngamba twavuga nk'ingamba za gukingira abana. Hari ubukangurambaga budukangurira gutura neza, gukingura amadirishya, kwambara agapfukamunwa mugihe cy'ivumbi n'igihe urwaye ngo utanduza mugenzi wawe, kugira isuku yo ku biganza ndetse no kwivuza igihe cyose umuntu afashwe."
"Indi ngamba ni ukugira isuku y'ibicanwa, kudacana mu nzu, abantu bakaryama batandukanye n'amatungo, bakagira isuku yaho batuye...ibyo nabyo byongera ubwiza bw'umwuka duhumeka.:
Hejuru ya 75% by’abantu bajya kwivuza kwa muganga baba bafite ikimenyetso kimwe cyangwa byinshi bifite aho bihuriye n’imyanya y’ubuhumekero harimo nko gukorora guhumeka nabi n’ibindi.
Izi ndwara kandi ziza imbere mu zihitana abana bari munsi y’imyaka 5 ndetse n’abageze muzabukuru.
@ Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


