
Jespo2 Ltd yonge kwandika amateka
Nov 24, 2024 - 16:53
Ku mugoroba wa taliki ya 23 Ugushyingo 2024, Jespo2 Ltd, yegukanye igihembo cya Company izana inzoga zituruka hanze y’igihugu aricyo “BEST BEER IMPORTER OF THE YEAR2024” mu bihembo bitegurwa na Kalisimbi Events.
kwamamaza
Si iki gikombe gusa yegukanye kuko muri uyu mwaka kandi Kalisimbi Events yakoze ubushakashatsi bw’inzoga ikunzwe cyane kandi y’umwimerere isanga ari Red Flo, iyi nzoga izanwa na Jespo2 Ltd, yahawe igihembo nk’inzoga y’umwimerere yambere mu Rwanda “Best Organic Beer of The Year2024”
Jespo2 izana inzoga z’umwimerere ziri mu bwoko 3: Red Flo, Yellow Flo na Flo58.
Izi nzoga zose nta sukari yongerwamo ndetse nta bindi binyabutabire (Produit chimique) bibamo, bivuze ko imirima ihingwamo ibikoze izi nzoga nta fumbire mvaruganda ikoreshwa.
Zose ziva mu Bubiligi, Umuyobozi mukuru wa Jespo2 ltd, Bwana JMV Ndahimana, yavuze ko mu minsi iri imbere izi nzoga zizajya zikorerwa mu Rwanda.
Jespo2 Ltd ikorera Kicukiro - Sonatubes, mu nyubako ya SilverBack Mall muri Floor ya 1 ndetse ukeneye kurangura wabahamagara kuri 0788 314 481.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


