
Hari impungenge ku buziranenge bw’inyama zicuruzwa hatazwi inkomoko yazo
Dec 12, 2024 - 16:46
Hari abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko iyo bagiye kugura inyama mu bazicuruza batinya kubaza aho zakomotse n’uko zabazwe. Nimugihe baba bafite impungenge ko zishobora kuba zitapimwe na veterineri zikaba zagira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, gishishikariza abaguzi b’inyama kujya babaza abacuruzi bazo aho zavuye ndetse n’abacuruzi nabo bagasabwa kujya bamanika ibyangombwa bahawe na veterineri.
kwamamaza
Mu minsi ishize nibwo mu ntara y’Iburasirazuba hagiye humvikana abantu bafatanwa inyama z’imbwa bagiye kuzigaburira abantu ariko bagateshwa umugambi wabo batawugezeho.
Ibyo ni bimwe mubikunze kwibazwaho na bamwe mu baturage bagura akaboga, baba bibaza uburyo bashobora kumenya umucuruzi ufite akujuje ubuziranenge haba mu bacuruza muri za Busheri cyangwa ba mucoma bo mu tubari. Bavuga ko hari abatazirikana ubuzima bw’abaguzi babo ahubwo bakicururiza inyama bakuye ku ruhande.
Umuturage umwe yatangarije Isango Star ko “wowe ugiye uri umuguzi winjira muri boucherie, wagenda ukavuga ngo iyi nka nimunyereke ibyangombwa? Ubwo se uba uri Leta, ko uri umuguzi waje kugura!? Ubwo ugura nkuko abandi baje kugura!”
Mugenzi we yongeraho ko “ushobora kubibaza nuko ejo hagira ikiba bati ni runaka kuko ariwe watubajije. Ubwo rero ugura nk’abandi ukigendera ugapimisha ikilo cyangwa inusu ku munzani nuko ugataha mu rugo.”
“ubwo wajya kubaza umuntu ngo iyi nka yabagiwe he kandi ureba zimanitse aho ngaho? Yaba yabaze nk’inka imwe nuko yabona indi yapfuye akavanga kandi urumva ko nyuma yahoo byateza ingaruka abantu. Havamo nk’uburwayi cyangwa ibindi. Ni ukumanika urupapuro tukamenya ngo veterineri wapimye ni uyu n’uyu, noneho ejo hagira ikiba wabona uko wabaza. Ibyo baramutse babidukoreye wenda umuntu yajya yumva nta mpungenge.”
Habineza Alain Celestin; umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, avuga koaho bacuruza inyama hose hagomba kuba hari ibyangombwa bigaragaza ko inyama zicuruzwa zavuye mu ibagiro rizwi ndetse zanapimwe na viterineri. Ni mu gihe abaguzi nabo bashishikarizwa kujya babaza aho inyama zavuye n’uko zatunganijwe kuko ari uburenganzira bwabo.
Ati: “umuntu wese ukora ubucuruzi aba agomba kugira icyangombwa kigaragaza za nyama, bityo rero nicyo dushishikarizaho cyane umuguzi, abanyarwanda twese, ko dusaba bakatwereka ko koko izo nyama niba ziba zapimwe. Bitaba ibyo, bishyira ubuzima bwacu mu kaga.”
“Hari igihe twibwira ngo nta kundi twabigenza, ngo nta bubasha mfite bwo kujya hariya ariko ni uburenganzira duhora twibutsa abantu kuko afite uburenganzira. Kimwe nuko atabikweretse, hari abandi batanga iyo servise kandi bagomba kubikwereka, bakaguha serivise nziza n’inyama nziza yujuje ubuziranenge.”
Ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu [MINALOC] na RICA muri Nyakanga (07) uyu mwaka, bwagaragaje ko amabagiro menshi mu gihugu atunganyiriza inyama ahantu hatujuje ubuziranenge.
Uretse kuba ibagiro ryafasha mu gutuma inyama z’itungo ryahabagiwe ziba zifite ubuziranenge, bizanafasha mu gukumira ubujura bw’amatungo kuko iryabagiwe mu ibagiro biba byoroshye kumenya aho ryavuye.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


