Infinix yagejeje ku isoko ry’u Rwanda telefoni nshya zo mu bwoko bwa Infinix Note 50

Kuri uyu wa Gatanu, ku cyicaro cya MTN Rwanda habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro telefoni nshya zo mu bwoko bwa ‘Infinix Note 50.

kwamamaza

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyarwanda kwihuta mu ikoranabuhanga, sosiyete ya Infinix Rwanda isanzwe igeza ku banyarwanda telefoni zigendanye n’igihe ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, ifatanyije n’ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda bamuritse telefoni igezweho kandi yujuje ubuziranenge ya Infinix Note 50.

Ni telefoni ifite byose bikenewe ku ikoranabuhanga, kuko niyo telephone ije bwa mbere ku isoko ryo mu Rwanda ifite ubushobozi bwo gukora yifashishije ubwenge buhangano (AI), nkuko byagarutsweho na Bizimana Gilbert, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix Rwanda.

Ati "iyi telefoni ya Note 50 umwihariko ifite kurusha izo twagize niyo telefoni ya mbere ije ku isoko ryacu ikoresha ikoranabuhanga buhangano, ni telefoni yaje koroshya ubuzima, ni ya telefoni uzaba utunze ikintu ukeneye gukora cyose ntibisabe ko ugikora mu buryo busanzwe urayitegeka [.........], ni telefoini yaje kugira icyo ihindura, kwakukindi telefoni igucika ikukibita hasi ntabwo imeneka byoroshye, mu mazi ntabwo iba igomba kurenza iminota 30 irimo". 

Edwin Vita,  Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bwa telefoni zigezweho muri MTN Rwanda, avuga ko mu gukorana na sosiyete ya Infinix ari uburyo bwo kugirango abakiriya bagana MTN babone serivise neza kandi mu buryo bwihuse.

Ati "MTN ni kompanyi y'itumanaho, Infinix ni uruganda rukora telefoni zigezweho, kimwe ntabwo cyakora ikindi kidahari, niyo mpamvu tuba tugomba gukorana, iyo bazanye telefoni kandi natwe dufite gahunda ko abakiriya bacu nta numwe dusiga inyuma tuba tugomba gukorana na Infinix ku buryo abakiriya bacu babona serivise zacu neza kandi zihuse".     

"Infinix Note 50 ifite tekinoloji ihambaye izafasha umukiriya mu bintu bitandukanye bitewe n'ibyo akunda uretse guhamagara no kwitaba gusa, natwe mu gufasha abakiriya twabashyiriyeho 15GB ya interinete zizakora mu gihe cy'amezi 3 no guhamagara iminota 300 ndetse tukongeraho n'ikarita yo guhamagara ku ukoresheje MTN MoMo aho yongezwe 20% y’ayo yaguze".

Ku muntu uguze iyi telefoni ayigura ku giciro cy'ibihumbi 389.999 Frw, ariko akaba ashobora kwishyura mu byiciro bigendanye n’ubushobozi bwe, ikindi kandi ashobora kuyigura ku maduka yose ya Infinix ndetse no ku mashami ya MTN Rwanda ari hose mu gihugu.

 Jun 28, 2025 - 09:33