
Abakoresha imbuga nkoranyambaga biyemeje kuzibyaza umusaruro no kuzicungira umutekano
Nov 19, 2025 - 13:19
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu ngeri zitandukanye bemeranyije kuzikoresha mu buryo bwiza bugamije kuzibyaza umusaruro no kwirinda icyatera icyasha iryo koranabuhanga Leta y'u Rwanda ikomeje gushoramo agatubutse.
kwamamaza
Ni mu biganiro n'umusaruro byahurije hamwe abo bahanga mu guhanga udushya byabereye muri Maison des Jeunes Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z'iki cyumweru.
Ibi biganiro byateguwe n’itsinda ryibumbiye muri Smart250 Academy ririmo abarenga 1000 bakorera kuri Youtube n’izindi mbuga nkoranyambaga.
Aba bazwi nk’Aba ‘Content Creators’ barahuye barasangira ndetse banaganira ku buryo bw’imikoranire hagati yabo no kwirinda ugushyamirana bijya biba.
Banaganirijwe n’abarambye ku mbuga nkoranyambaga basanzwe bafite n’inyungu babikuramo, babasangiza ku bumenyi bwatumye bazamura imbuga nkoranyambaga zabo kugeza aho harimo abakorera miliyoni ku munsi.
Ubuyobozi bwa Smart250 Academy, buvuga ko ikiganiro nyamukuru cyibanze ku buryo ‘Aba-Creators’ bashobora gukoresha YouTube, ubwenge buhangano (AI) kugira ngo bongere ireme n’imikorere y’ibyo bakora.
Buti “Habayeho kandi gushyira ku mugaragaro ibikoresho bya AI byakozwe nabo muri smart250 byo kugira ngo urinde ‘channels’ zawe gusibwa no kwibwa bijyanye n’umurongo wacu wo guteza imbere ubumenyi bugezweho muri AI.”

Smart250 Academy ivuga ko yiyemeje kuba urubuga ruhuriza hamwe abantu bashaka gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga, kubigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano n’uko byabyazwa umusaruro mu buryo bwa kinyamwunga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere Ubwenge buhangano.
Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’igihugu.
Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.
Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yo guteza imbere ikoranabuhanga, Transform Africa Summit 2025 (TAS2025), Perezida Kagame yavuze ko AI yitezweho kongera 5% ku musaruro mbumbe w’u Rwanda.

Aime Anne Musabwe uzobereye ibijyanye no gukoresha no kubyaza umusaruro Imbuga nkoranyambaga (Social Media Management)

Onesphore DUKUZE, wakoze uburyo bwo gufasha kurinda umutekano w'imiyoboro ya Youtube

Paradise Edit, Abayo Yvette Sandrine na Jackson Dushimiyimana bari mu batanze ibiganiro

Biggy Shalom umwe mu barambye ku mbuga nkoranyambaga anafasha benshi kuzibyaza umusaruro yatanze ikiganiro
By Bizimana Emmanuel/ Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


