APR FC yahawe isomo rya ruhago na Pyramids fc muri Caf champions league.

Ikipe ya Pyramids yo mu Misiri yahaye isomo ry'umupira wamaguru ikipe ya APR FC mu mukino wabaye kuri iki cyumweru mu mikino ya caf champions league ijonjora ry'ibanze mu misiri.

kwamamaza

Ikipe ya APR  fc yasezerewe mu mikino ya caf champions  league ijonjora ry'ibanze nyuma yo gutsindwa na Pyramids yo mu mirisi iyitsinze mu mikino yombi ubanza wabereye mu rwanda ndetse n'uwo kwishyura wabereye mu misiri biba inshuro ya gatatu yikurikiranya muri iyi mikino Pyramids isezerera gitinyiro.

Numukiko wagiye gutangira ikipe ya Pyramids yari ifite impamba y'ibitego 2-0 yakuye i Kigali ku wa Gatatu, aho byasabaga ko yinjizwa ibitego biri hejuru ya bitatu kugirango isezererwe.

Umukino watangiye Pyramids iyoboye umukino mu kibuga hagati, kuko mu minota ya mbere yageragezaga uburyo bwo gushaka igiteko ariko amahirwe akabangira, kuruhande rwa APR FC yarwanaga no kitinjizwa igitego mu minota ya mbere yakomeje kwihagararaho inacishamo igasatira izamu rya Pyramids bari bahanganye gusa ntibyagize icyo bitanga.

Igice cya mbere cyiri kugana ku musozo abasore ba Pyramids bazamukanye umupura binyuze ku mukinnyi unyura ku ruhande, Mostafa Ziko, yafunguye amazamu ku mukota wa 42" nyuma yicyo gitego amakipe yagiye kuruhuka ari igitego kimwe cya Pyramids kubusa bwa APR FC, 1-0.

 Mu gice cya kabiri Pyramids yagarukanye imbaraga nyinshi zo gushaka ibindi bitego maze bidatinze Ahmed Atef, ku mupira yateye neza awinjiza mwizamu cyiba igitego cya kabiri yatsindishije n'umutwe, ku munota wa 61" w'umukino.  ku ruhande rwa APR FC yakomezaga gucika imbaraga mu kibuga inakora amakosa menshi.

Ku ruhande rwa Pyramids ntibyarangiriye aho kuko yarigisha ikindi gitego maza nyuma y'iminota itatu , Mohamed Hamdy, yashimangiye intsinzi y'Abanyamisiri atsinda igitego cya gatatu, akoresheje umutwe  Pyramids yakomeje irema uburyo bwacamo igitego cya kane ariko umuzamu wa APR  FC Pierre ababera ibamba umukino urangira Pyramids itsinze APR FC 3:0 wateranya imikino yombi ubanza nuwo kwishyura bikaba ibitego 5 bya Pyramids kubusa bwa APR FC.

Uyu mukino kandi ntiwatojwe n'umutoza mukuru wa Pyramids kuko yarari mu bafana bitewe n'ikarita y'umutuku yahawe mu mukino ubanza i kigali,Nyuma yo gusezerera ikipe ya APR FC mu mukino y'ijonjora ry'ibanze, ikipe Pyramids izakina na Ethiopia Insurance mu ijonjora rya kabiri, tariki 17 Ukwakira. Muri izo mpera z'icyumweru Pyramids izakiniramo, mu gihe ikipe y'ingabo z'u Rwanda yo izakira Mukura VS ku munsi wa kane wa Rwanda Premier League nyuma ya ekipe y'igihugu amavubi.

 Oct 5, 2025 - 23:20