
Igisirikare cya DR Congo cyashyizeho umuvugizi mushya usimbura Gen Ekenge
Jan 9, 2026 - 11:30
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashyizeho Lieutenant-colonel Marc Hazukay Mongba nk’umuvugizi mushya w’ingabo by’agateganyo, asimbuye Général-major Sylvain Ekenge uherutse gukurwa muri izi nshingano kubera amagambo y'urwango n'irondabwoko.
kwamamaza
Nk’uko bigaragara mu nyandiko yashyizweho umukono ku wa 7 Mutarama (01) 2026 n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Lieutenant-colonel Hazukay yagizwe kandi umuyobozi w’agateganyo wa Serivisi ishinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru mu ngabo (SCIFA), inshingano azakomeza kugeza hatanzwe irindi tegeko.
Lt. Col. Hazukay ahawe izi nshingano nyuma yo guhagarikwa kwa Général-major Sylvain Ekenge, nyuma y’amagambo yatangaje kuri Televiziyo y’Igihugu ya DR Congo (RTNC), yafashwe nk’asesereza abo mu bwoko bw’Abatutsi, bikaba byarakuruye impaka ndende mu ngeri zose no ku rwego mpuzamahanga.
Lieutenant-colonel Marc Hazukay Mongba yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa SCIFA, akaba azwi nk’umusirikare ufite ubunararibonye mu bijyanye no gutanga amakuru n’itumanaho rya gisirikare. Ku wa 3 Mutarama (01) 2026, yagaragaye i Kinshasa ayoboye igikorwa cyo kumurikira itangazamakuru abantu bari bafashwe n’inzego z’umutekano, harimo abasirikare n’abasivili bise abanyarwanda.
Guhabwa izi nshingano bisa n'ibyitezweho gukora ibitandukanye n'ibyuho byabibwe n'uwo yari yungirije, cyane ko Lt Col Hazukay yabaye muri Sukoi ya mbere muri Bunia, ndetse amenyereye ibibera mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Ishyirwaho rye kandi r’intambwe yo kugarura icyizere cy’abaturage n’itangazamakuru, mu gihe FARDC ikomeje urugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo na M23.
@radiookapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


