Igikombe cy’Isi cy’amakipe 2025: Chelsea yahannye PSG, yegukanye igikombe

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025, nyuma yo kunyagira Paris Saint-Germain (PSG) ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

kwamamaza

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga (08) 2025, wakiniwe kuri MetLife Stadium i New Jersey, yakira abafana 82,500. Wari umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 32 ku nshuro ya mbere. Ni umukino witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Perezida wa FIFA Gianni Infantino.

Nubwo PSG yari yitezweho byinshi nyuma yo gusezerera amakipe akomeye, yahuye n’akaga ubwo Chelsea yatangiranaga imbaraga umukino. Ku munota wa 22, Malo Gusto yacenze neza ku ruhande, atanga umupira kuri Cole Palmer, atsinda igitego cya mbere.

Nyuma y’iminota umunani, Enzo Fernández yatanze umupira muremure usanga Palmer winjiye mu rubuga rw’amahina, acenga abakinnyi ba PSG awutera mu nguni nk'uko yari yabijenje mbere, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 30.

Igitego cya gatatu cyaje ku munota wa 43, ubwo Cole Palmer yaherezaga umupira kuri João Pedro, na we aroba umunyezamu Gianluigi Donnarumma wa PSG, atsinda igitego cya gatatu. Igice cya mbere cyarangiye Chelsea iyoboye n’ibitego 3-0.

PSG yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura, ariko umunyezamu Robert Sánchez wa Chelsea akomeza kuba igihangange mu izamu.

Ku munota wa 85, João Neves wa PSG yakiniye nabi myugariro Marc Cucurella amukurura imisatsi, umusifuzi yitabaza VAR, ahita amuha ikarita itukura.

Umukino warangiye Chelsea itsinze PSG ibitego 3-0, yegukana igikombe cy’Isi cy’Amakipe, irushanwa ryakinwe bwa mbere rihuza amakipe 32.

Uyu mukino kandi warangiye uherekejwe no kutihangana k'umunyezamu wa PSG washatse kwibasira umukinnyi wa  Chelsea: umwe mu bari bamuzonze.

Chelsea yahawe igihembo cya miliyoni 125 z’amadolari y’Amerika, zirimo miliyoni 85 zo kugera ku mukino wa nyuma n’izindi miliyoni 40 zo kuwutsinda.

Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa:

  • Umukinnyi w’irushanwa: Cole Palmer (Chelsea)
  • Umunyezamu mwiza: Robert Sánchez (Chelsea)
  • Umukinnyi ukiri muto mwiza: Désiré Doué (PSG)
  • Rutahizamu w’irushanwa: Gonzalo García ( Real Madrid), watsinze ibitego bine.

Dore amwe mu mafoto agaragaza ibyaranze uyu mukino: 

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali.

 Jul 14, 2025 - 10:41