I Genève hagiye kubera ibiganiro bikomeye ku ntambara ya Iran na Israel

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, arihurira i Genève n’abahagarariye U Bufaransa, U Budage, Ubwongereza ndetse na Kaja Kallas uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho biteganyijwe ko atangaza gahunda ya Iran ku bijyanye no gukora intwaro kirimbuzi. Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa gatanu, igamije gushaka uko harindwa ko intambara hagati ya Iran na Israel yakwira akarere.

kwamamaza

Ibihugu by’i Burayi bihuriye ku mpungenge z’uko Iran ishobora kugira intwaro za kirimbuzi, bikaba biri gusaba ko ijya mu biganiro ikagaragaza ukuri ku bijyanye na gahunda  yayo yo gukora intwaro kirimbuzi (nuclear).

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’U Budage, Johann Wadephul, yavuze ko Iran igomba kwinjira mu biganiro ikerekana ubushake n’ubunyakuri, kuko ari byo byonyine bishobora guhagarika intambara, ntikomeze gukara.

Ibi biganiro bibaye mu gihe kandi akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kitegura indi nama yihutirwa kuri uyu wa gatanu saa yine za mu gitondo (14h00 GMT), isabwe na Iran. Iyi nama ishyigikiwe n’ibihugu nka Russie, Ubushinwa na Pakistan, bigaragaza ukwitandukanya gukomeye mu buryo ibindi bihugu bihagaze kuri iki kibazo.

Nubwo ibihugu nk’u Bufaransa, U Budage n’u Bwongereza byemeza uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho, ibindi bihugu byinshi bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byamagana ibitero bya Israel nk’ibinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Kugeza ubu, U Burayi buracyari mu rujijo, kuko ubushobozi bwo guhuza ibitekerezo by'uko babona ikibazo mu muryango wabwo buragoranye. Ariko bose bahuriza ku ntego imwe: gushaka ituze, kwirinda intambara ndende no guca intege gahunda ya Iran ya nikeleyeri ishobora gusenya umutekano w’Isi.

@rfi

 Jun 20, 2025 - 08:40