
U Rwanda na Hong Kong basinyanye amasezerano akuraho gusora kabiri
Oct 9, 2025 - 12:47
U Rwanda na Hong Kong basinyanye amasezerano yo gukuraho kwishyiza kabiri imisoro, azwi nka Double Taxation Avoidance Agreement, agamije guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ubukungu.
kwamamaza
Aya masezerano yitezweho gufasha abashoramari b’impande zombi gukora ubucuruzi batagizweho ingaruka no gusorerwa kabiri, bityo bikarushaho koroshya ishoramari hagati ya Hong Kong n’u Rwanda.
Bitegqnyijwe ko aya masezerano azongera ubufatanye mu bijyanye na serivisi z’imari, inganda, ikoranabuhanga, ubuzima, ubwikorezi ndetse n’uburezi, ndetse bikazamura icyizere cy’abashoramari mpuzamahanga no guteza imbere ubukungu bw’igihugu ku mpande zombi.
Ni mu gihe mu Bushinwa by'umwihariko muri Hong Kong ni hamwe abanyarwanda bakunda gukura ibicuruzwa bitandukanye birimo n'ibikoresho by'ibanze byifashishwa mu nganda.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


