Barasaba umuyobozi gukurikirana ikibazo cya Rifani bahawe ibateza igihombo

Abanyamuryango ba koperative 'Tuzamurane Kigoma' yo mu karere ka Ngoma barasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cya Rifani bahawe. Bavuga ko aho kubateza imbere ibahombya kuko bayitangaho amafaranga yo kuyikoresha yapfuye,babaza ubuyobozi bwa koperative fagitire za EBM zayo mafaranga yishyuwe zikabura, bagakeka ko aribwa. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko icyo kibazo butari bukizi ariko nta n’impamvu iyo Rifani yatwara amafaranga ntayo yinjiza. Bubasezeranya ko bugiye gukirikirana uko kimeze maze gihabwe umurongo.

kwamamaza

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative 'Tuzamurane Kigoma' iherereye mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma, bavuga ko bahawe moto yo mu bwoko bwa Rifani kugira ngo ibafashe mu bikorwa byabo by'ubuhinzi, ariko nyuma baza kwigira inama yo kuyikodesha ngo ijye yinjiza amafaranga. Gusa kuva bayitanze, babwirwa ko ntacyo yinjiza ahubwo itwara amafaranga menshi yo kuyikoresha yapfuye.

Bavuga ko iheruka gutwara miliyoni zisaga ebyiri, ariko ngo basabye ubuyobozi kubereka fagitire ya EBM maze irabura, bagakeka ko ayo mafaranga yaba yarariwe bakabeshywa ko yagiye kuri iyo rifani. 

Umwe mu banyamuryango yabwiye Isango Star ati:" batubwira yuko Rifani ishobora kuba yarakoreshejwe miliyoni ebyiri. Turibaza tuti ko nta moteri nsha twaguze, ko nta kindi kintu twaguze izo miliyoni ebyiri zisohotse gute abanyamuryango batabizi? Twamubaza facture yaho byasohokeye ikabura!"

Undi yungamo ati:"kariya kamodoka ka kaRifani, cyane cyane niko gateza ibibazo."

"Kandi iyo rifani igihe barubwira ko itajya yinjiza! Twababaza impamvu bakatugaragariza ko yapfuye. Twabaza se hari ikintu cyinjiye muri uku kwezi? Bati ' rifani ntijya yinjiza."

Abanyamuryango b'iyi koperative Tuzamurane Kigoma bifuza ko aho kugira ngo Rifani ikomeze ibateze ibihombo kandi barayihawe ngo ibafashe gutera imbere, yagurishwa maze amafaranga avuyemo agakoreshwa ibindi bibyara inyungu .

Umwe ati:"turifuza yuko iyo rifani yaza hagati y'abanyamuryango tukayigurisha kuko iteje ibibazo."

Undi ati:" twasaba Leta bakaturebera, ako karifani niba twaragahawe nk'inkunga kagakomeza kuduhombya ibyacu, ibyo abanyamuryango bakora byose akaba ariko kabitwara!."

Umuyobozi wa Koperative Tuzamurane Kigoma, KansayisaThérèse, nawe yemera ko ntacyo Rifani yinjiza ahubwo isohokaho amafaranga yo kuyikoresha gusa. Avuga ko gupfa kwayo gutuma itwara amafaranga menshi byatewe nabibye ibyuma byayo bagashyiramo ibindi.

Ati:" Oya! Ntabwo najyaho ngo mvuge ngo yarinjije, nayo yinjije bwa mbere twayatangaga twongera kuyikoresha hari akantu kapfuyemo. Kuyikoresha, ntabwo amafaranga twigeze tuyatanga mu ntoki, twayoherezaga kuri telephone twoherereza umutechnicien ari kugura ibyuma."

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko iyo Rifani bayihaye koperative Tuzamurane Kigoma yo mu murenge wa Jarama kugira ngo ibafashe gutunda ifumbire babona. Ariko niba iri kubahombya aho kubungura, ubuyobozi bugiye gukurikirana uko ikibazo giteye maze gishakirwe umuti.

Ati:" iyo yaba ari imicungire mibi y'umutungo kuri rifani kuko bayihawe kugira ngo ijye ibafasha gutwara umusaruro wabo kuko ni koperative y'abahinzi. Ibyo rero ndumva twazareba itsinda ry'abakozi bashinzwe iterambere ry'amakoperative bakajya gukurikirana. Byaba na ngombwa na RCA ikaza."

"Gusa ntabwo ikwiye kubatwara umutungo kuko yagiye kugira ngo ibafashe. Rero yagakwiye kubyara inyungu, aho kubyara ibihombo. Ni ikintu twavuga ko tuzakurikirana kuko njyewes nta makuru narimfite."

Koperative Tuzamurane Kigoma yo mu murenge wa Jarama ikora ubuhinzi bw'imboga n'imbuto, ndetse igizwe n'abanyamuryango 142.

Iyi koperative ifite uruganda rukora akawunga, yeguriwe isoko rya Mubaha ryinjiza ibihumbi 15 ku munsi ndetse n'amaduka arimo. Amafaranga yinjizwa muri ibyo byose, abanyamuryango batungurwa nuko buri mwaka babwirwa ko ariyo yakoresheje Rifani. Impamvu ikomeye baheraho basaba ko iki kibazo cyakurikiranwa.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Iburasirazuba.

 May 2, 2025 - 17:01