
Gisagara-Gishubi: Abagabo babangamiwe n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo
Aug 9, 2024 - 16:23
Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Gishubi baravuga ko babangamiwe n'ihohoterwa bakorerwa n'abagore bishakanye. Bamwe bavuga ko bamaze kwahukana none bari kugorwa n'ubuzima. Ubuyobozi buvuga ko biterwa n'ubusumbane bw'ububasha biyumvamo, ariko bagirwa inama yo kwimakaza ibiganiro mu muryango.
kwamamaza
Umwe mu bagabo mu Murenge wa Gishubi aragaragaza agahinda aterwa no kuba yarashatse umugore amukunze ariko ubu akaba yaramwirukanye mu rugo, avuga ko asigaye agowe n'ubuzima. Avuga ko ari ihohoterwa ahuriyeho na bagenzi be, basaba kurenganurwa.
Yagize ati: “yaranyirukanye none njyewe nahisemo kujya kwicumbikira. Yansubije inyuma kuburyo imbaraga mfite zigenda zicika mu buryo bw’iterambere n’uburyo narimfite.”
Undi ati: “yanyambuye inshingano, ubu niwe mukuru w’urugo, ubu nta rugo ngira. Nta kintu n’iki mbaza iwanjye. Aho mba nta kiyiko ngira, nta sahani, nta gikombe, nta basi yo gukarabiramo. Iyo ngiye gukaraba nogera mu mugezi, urumva ni ikibazo gikomeye.”
“hashize umwaka n’amezi atanu ntabana n’umugore! Yarantaye aragenda. Inaha abagore baraduhohotera. Se w’uyu mugabo, ntabwo yakubiswe umuhini n’umugore ari umusaza nuko akava amaraso ubwoba bukatwica!”
Abagore bavugwaho guhotera abagabo babo bavuga ko abagabo babivuga baba badashobotse.
Umwe ati: “umugore ni mutima w’urugo, umugabo mwagiye inama mukabana mukamererwa neza, nta kuntu rwose wakwambura agaciro umugabo wawe. Ahubwo n’abagabo b’iki gihe ni babi kuko niba agufite akubonana nutwo dufaranga nk’igihumbi cyangwa bibiri ashaka mutunywere muturangize.”

Undi ati: “niba ngiye gushaka wa mugabo yarabyirukiye ku iseta, urumva se azamfasha iki?! ninshaka igitenge cyiza nzacyigurira, n’isuka nyigurire kugira ngo urugo rutere imbere ari njyewe uruteje imbere. Ubwo rero ibyo hari ubwo mbishobora ariko hari n’undi utabishobora, akavuga ati’ ntabwo bishoboka!’. Ukumva umugore yishe umugabo, ati’ njyewe nigurire igitenge n’isuka, we abyukira ku kabari.”
N'ubwo abagore n'abagabo batumvikana ku ngingo y'ihohoterwa rikorerwa abagabo, Jean Bosco RUDASINGWA, uyobora RWAMREC nk’ umuryango uharanira ko abagabo bagira uruhare mu kwimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagore n'abagabo, avuga ko abagabo bahohoterwa bitewe n'ubusumbane bw'ububasha umwe mu bashakanye aba yiyumvamo.
Yagize ati: “impamvu muzi yibyo bibazo by’ihohoterwa akenshi usanga ari ubwo busumbane bw’ububasha baba biyumvamo, umwe akavuga ati’ njyewe ndi umugabo, ninjyewe uri hejuru yawe.’ Umugore nawe ati’nanjye ntukwiye kunkorera ibi!’ tubashishikariza kugaragaza ibibazo byabo hakiri kare. Icya mbere ni ukubigeza mu nzego ziri mu muyobozi, hafi yabo. Ikindi navuga ni uko abagize umuryango bakwiye kwimakaza ibiganiro mu muryango, ikitagenze neza bakakiganira kikiri gishya, ntibategereze kukiganiraho inzika yarabaye inzika.”
Abagabo b'i Gishubi bavuga ko kuba gukurikirana umugore wahohoteye umugabo bitaranozwa neza, byongera umubare w'abagabo bahohoterwa bo mu Murenge wa Gishubi. Bemeza ko hari na abahisemo kubiceceka, ari nako bibongerera ibikomere byo mu mutima, ihungabana ndetse n'izindi ndwara zishingiye ku mitekerereze, bikanadindiza iterambere ry'imiryango.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


