Gicumbi- Kageyo: Barasaba ko icyorezo kiri kwica inka cyakorerwa ubushakashatsi, abo zapfuye bagashumbushwa.

Abatuye Umurenge wa Kageyo baravuga ko icyorezo kiri kubicira inka cyakorerwa ubushakashatsi ndetse n’abo zapfuye batishoboye bagashumbushwa izindi. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bafatanyije n’inzego nkuru z’igihugu hakozwe ubushakashasti kandi abo zapfuye basanzwe mu kiciro cya 1 cy’ubudehe bazashumbushwa.

kwamamaza

Mbarimombazi Valens ni umuturage wo mu murenge wa Kageyo, kimwe n’abagenzi be basangiye ikibazo cyo gupfusha inka bagaragaza ko uburwayi bwazihitanye  bwasaga n’amayobera.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “Twateye inshinge biranga, hari naho byageze bati yihe ubuto urebe uko byagenda. Naragiye ndabugura nuko biranga, yanga kunnya igakomeza kubyimba nuko birangira bucyeye mu gitondo nsanga yagiye hasi ( yapfuye).”

 Undi ati: “urayireba nawe bitewe n’ukuntu iba imeze ubwoba bukakwica. Nonese wabona inka iri kuva amaraso iri kurya…n’ubundi ubona ko ari ibintu biba bikaze.” “ yafatwaga irisha ntishobore kurya nuko ikaryama aho mpaka ipfuye.”

 Mu karere ka Gicumbi, abenshi ubuzima bwabo bushingiye k’ubuhinzi n’ubworozi.  Kuba   hari abo inka zabahaga ifumbire n’amata y’abana zapfuye, babibona nk’igihombo gikomeye bahuye nacyo bagasaba ko bafashwa bagashumbushwa izindi.

Umwe ati: “ nkanjye mfite isambu ariko kuva inka yapfa, guhinga agafumbire ni ukukagura, rwose numva bibaye byiza badushumbusha nuko tukareba ko twarera abana no guhinga.”

 Undi ati: “Icyorezi kirakomeye cyaraje gitera n’inzara none se ko ubu utavuga ngo uragurisha inka uko wiboneye! Nk’ubu bareba nk’abo bantu ziba zarapfuye bakabashumbusha cyangwa se bagashaka uko bazajya bazivura mbere y’igihe.”

Aborozi bo mur’aka karere bapfushije inka cyane, ariko ubuyobozi bw’aka karere ka Gicumbi buvuga ko bufatanyije n’izindi nzego hakozwe ubushakashatsi bukagaragaza ko izi nka zincwaga n’uburenge.

Nzabonimpa Emmanuel; Umuyobozi w’aka karere, ati: “twafatanyije na bamwe bo mu nzego nkuru za leta kubona inkingo ndetse habaho no gufuhira amatungo yose twari dufite. Inka nyinshi zapfaga n’ubundi twazifatagaho nka sampo y’amaraso yazo bakajya kuyapima. Ahenshi cyari icyorezo cy’ubuganga cyangwa se left valley.”

Nzabonimpa anavuga ko abari bazifite bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe bazashumbushwa, ati: “Ubusanzwe ku bantu bari mu cyiciro cya mbere, iyo inka zabo zipfuye ku mpamvu nk’izo zitabaturutseho, ibyo rero byazarebwaho  k’ubujuje ibisabwa bakazanafasha muri izo gahunda.”

 Iki cyorozeyo cyica izi nka, iyo kizifashe zigaragaza imbaranga nke, zikananirwa kurisha ubwatsi ndetse zikanava amaraso mu mazuru nk’uko abacyirwaje babihamirije Isango star.

Nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi gifite intego zo kongera umusaruro ukomoka ku nka haba ku mukamo n’inyama, hari abagaragaza ko mu gihe iki cyorezo kitakumiranywe imbaraga byagorana kugera kur’iyo ntego  kuko cyandura ubusa kandi kigakwirakwira vuba.

 @Emmanuel Bizimana/ Isango Star-Gicumbi.

 Sep 26, 2022 - 17:54