Gaza: Abana 71,000 bashobora kwicwa n'inzara 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef) ryatanze impuruza ikomeye, rivuga ko abana basaga  ibihumbi 71 bo muri Gaza bashobora gupfa mu gihe cya vuba bazize imirire mibi ikabije, bitewe n’imirwano idahagarara, gufunga inzira z'ubutabazi n’ibura ry’ibiribwa, amazi meza n’imiti. Unicef ivuga ko buri munsi hari abantu bari kwicwa  n’inzara, igasaba amahanga guhaguruka vuba, imipaka yashyizwe ku bikorwa by'ubutabazi igakurwaho.

kwamamaza

Mu kiganiro yahaye RFI, Baptiste Chapuis, Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi n’imishinga mpuzamahanga muri Unicef, yavuze ko ubuzima bw’abana bo muri Gaza buri mu kaga gakomeye, kuko kuva ku wa 2 Werurwe (03) 2025, hashyizweho imbogamizi zikomeye ku nkunga zose z’ubutabazi, ibintu byagize ingaruka mbi ku mirire n’ubuzima rusange bw’abanyapalesitina, cyane cyane abana bato.

Mu masaha 24 hagati ya tariki ya 21 na 22 Nyakanga (07) 2025, abantu 15 bapfuye bazize inzara, barimo abana bane. Mu cyumweru kimwe gusa, abantu 100 barimo abana 80 bapfuye bazize kubura ibyo kurya.  Unicef ivuga ko iyo mibare igaragaza ko hari ikibazo gikomeye cy’inzara ibugarije mugihe ibiribwa bihari, imiti n’amazi bihari, ariko nta buryo bwo kubibagezaho.

Mu mezi 21 ashize, abana 28 bapfaga buri munsi bitewe n’ibitero, uburwayi cyangwa ibura ry'ibiribwa. Unicef ivuga ko ibyo ari nk’aho icyumba cy’ishuri cyose gihora gipfa buri munsi. Abana bararaswa iyo bagerageje kwegera ahatangirwa imfashanyo, abandi bakicwa n’inzara cyangwa indwara ziterwa n’imirire mibi.

Unicef yashyizeho ibigo by’igihe gito byakira abana, aho kugeza ubu byari byakiye abana 57,000, ariko ibigo 68 byafunzwe kuva mu kwezi kwa Kamena (06) kubera ibitero, amabwiriza yo kwimura abaturage n’umutekano muke.

Abana ibihumbi 10 bari ku rutonde rw’abategereje kwemererwa kwinjira muri ibyo bigo, kugira ngo babone uburezi, amazi meza, ibiribwa ndetse n’inkingo.

kwangirika kw'ibikorwaremezo, imbogamizi ku itangwa ry'imfashanyo

Chapuis anavuga ko n’iyo habonetse uburenganzira bwo gutanga imfashanyo, gusenyuka kw'imihanda yangijwe n’ibisasu  biba imbogamizi ku makamyo manini, bigatuma atabasha kugera ku baturage.

Amakamyo mato ni yo agerageza kwinjira, ariko nta bushobozi afite bwo kugeza ubufasha ku bantu barenga miliyoni 2.1 barimo abugarijwe n’inzara.

Mu gace ka Deir al-Balah niho hari ibiro bya Unicef, hagiye hatangwa amabwiriza yo kwimura abaturage, nubwo kari agace gato kangana na 5.6 km² karimo abaturage barenga 80,000. Abakozi bayo bahisemo kutava aho, kugira ngo bakomeze gutanga ubufasha, ariko binashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko bari hagati y’imirwano, ibisasu bikomeye.

Unicef ivuga ko ibibazo by’inzara bigeze ku rwego ruteye ubwoba: abantu 470,000 bari mu nzara ikabije ndetse bashobora gupfa bazize ibura ry’amafunguro n’amazi. Ni mugihe abana ibihumbi 71 bari mu bigo byita ku bana bafite imirire mibi baahobora gupfaa igihe haba hatabonetse ubufasha bwihuse.

“Ibi si ibiza byatewe n’ikirere. Ni abantu babyihitiyemo. Igisubizo kirahari. Dukeneye ko batureka tugakora akazi kacu,” ni ko  Chapuis asaba amahanga.

Unicef, hamwe n’imiryango irenga 100 y’ubutabazi, isaba amahanga guhaguruka byihuse, za nyirantarengwa zashyizwe ku bikorwa by'ubutabazi igakurwaho, imiryango y’ubutabazi igahabwa uburenganzira bwo kwinjira no kugeza ubufasha ku baturage bo muri Gaza, cyane cyane abana bugarijwe n’inzara n’indwara.

Iyi miryango ivuga ko ibyo byonyine asi byo bishobora guhagarika ibyago by’impfu byugarije benshi, kuko ubufasha buhari ariko butinda kugera ku bo bugenewe.

Chapuis avuga ko hakenewe ubushake bwa Politiki butanga igisubizo cyihuse.

 Jul 23, 2025 - 15:38