Gatsibo: Babangamiwe no kwambukira ku kiraro cy’inginga z’ibiti binyerera

Abakoresha umuhanda Rugarama-Rwimbogo wo mur’aka karere barasaba ko ikiraro cya Munini bambukiraho cyakorwa neza kuko ingiga z'ibiti ziriho abana n'abadafite intege iyo bahanyuze bitura mu mazi y'umugezi akinyura munsi. Icyakora ubuyobozi bw'akarere buvuga ko icyo kiraro kiri mu biraro umunani bateganya gukora ariko cyo kikazakorwa mu kiciro cya kabiri kuko bari kugishakira ingengo y'imari.

kwamamaza

Abaturage bakoresha umuhanda Rugarama-Rwimbogo wo mu karere ka Gatsibo bavuga ko ikiraro bifashisha bava mu murenge umwe bajya mu wundi, giherereye mu mudugudu wa Munini mu kagari ka Kanyangese mu murenge wa Rugarama cyangiritse bitewe n’umuvu w'amazi watewe n'imvura, cyane ko kiri mu gishanga ndetse hakaba n’ ahantu hari umugezi utemba.

Bavuga ko kikimara gusenyuka hashyizweho ingiga z'ibiti ariko kuzinyuraho wambuka bisaba kwigengese ku buryo abafite intege nkeya badashobora kwambuka.

Umwe mubaganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati:“ni umuvu w’amazi yakijyanye nuko bifashisha ibi biti, nibyo bashyizeho. Hari uhagera akagenda atetema afite ubwoba. Nabwo ajya kuhambuka ngo akirenge yatetemye, yagize ubwoba”

Undi ati: “hari n’abagwamo, bahagera bagasusumira noneho bakituramo. Iyo bagiye ku ishuli, turaza tukabategerereza hano kugira ngo nyine nk’abana batoya bakagwamo noneho ugasanga bibaye ikibazo.”

Iruhande rw’aba,  iyo n’ ibinyabiziga bihetse imitwaro bihageze bisaba ko abasore b'inkorokoro baba bahari babiterurana n'imitwaro yabyo.

“ iyo tugeze kuri iki kiraro ntabwo ducaho ahubwo duha abantu baterura nuko bagaterura tukabaha 200.”

Abaturage bavuga ko inginga zashyizwe kuri iki kiraro cyo mu mudugudu wa Munini muri Rugarama zitigeze zitunganywa na gato. Basaba ko iki kiraro cyakorwa, maze izi ngiga z'ibiti zigakurwaho hagashyirwaho ikiraro cyiza.

Umwe ati: “ubuvugizi mwadukorera ni uko mwatuvugira iki kiraro kigakorwa. Nanjye kuba ndi umusare hano, ikintu gituma mba hano ni ugufasha abantu bakambuka.”

Undi ati: “ wenda niyo bakidukorera tukazajya tuhaca gusa.”

Gasana Richard; Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, yemeza ko  ikibazo cy'iki kiraro gihuza umurenge wa Rugarama na Rwimbogo kizwi. Avuga ko nacyo kiri mu biraro umunani byakorewe inyigo biri gushakirwa amafaranga yo kubyubaka.

Ibyo birimo bine bizubakwa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ariko iki kiraro abaturage basaba gukorerwa kitarimo. Icyakora abizeza ko nacyo kizubakwa vuba.

Ati: “twabonye amafaranga y’ibiraro bine nibyo tugiye guheraho ariko icyo ntabwo kirimo. Ariko ibyo twari twakoze kwari ugushyiraho biriya biti kugira ngo ibe inzira y’abaturage, nta kinyabiziga cyemerewe guca kuri icyo kiraro. Ubwo wenda turaza kuhashyira icyapa ko ari ikiraro cyinyurwaho n’abaturage.”

“ahubwo turasaba abantu bafite ibinyabiziga ko bakoresha indi nzira, nubwo izengurukaho gatoya, noneho icyo kiraro bakakirekera abanyamaguru nuko natwe nk’ubuyobozi tugakomeza ubukangurambaga bwo gushaka amafaranga yo gukora ibyo biraro.”

Ubusanzwe Akarere ka Gatsibo habarurwa ibiraro 18 bikeneye gukorwa, umunani gusa nibyo byakorewe inyigo. Nimugihe 10 bisigaye nabyo bigiye gutangira gukorerwa inyigo kugira ngo bishakirwe ingengo y'imari. Icyakora biteganijwe ko ibyo byose bizaba byarangiye kubakwa mu myaka ibiri gusa.

Ni mu gihe ikiraro gihuza umurenge wa Rugarama na Rwimbogo kiri mu mudugudu wa Munini, aho abaturage basaba ko nacyo cyakorwa vuba kugira ngo kibafashe mu rujya n'uruza ndetse no mu buhahirane kuko aricyo kiri bugufi yabo ugereranyije n'ibindi.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Feb 13, 2024 - 12:31