
Kutagira ubwiherero mu mirima, bituma indwara z’inzoka zidacika
Jan 4, 2024 - 09:05
Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya indwara z’inzoka n’izindi zikomoka ku mwanda binyuze mu gukundisha abaturage kwimakaza isuku n’isukura, inzego z’ubuzima ziragaragaza ko hakiri icyuho mu kurandura inzoka burundu bitewe na zimwe mu nzitizi ndetse ngo ibi bibangamira izindi ngamba.
kwamamaza
Soeur Reonille Kuradusenge, uyobora ikigo nderabuzima cya Kinoni giherereye mu Karere ka Burera, avuga ko kugeza ubu indwara z’inzoka zo munda ziri mu ziganje bahura nazo.
Nyamara Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhangana n’izi ndwara cyo kimwe n’izindi zoze ziterwa n’umwanda, ndetse kugeza ubu ingo hafi ya zose mu gihugu zifite ubwiherero butunganye.
Icyakora ku bibera mu mirimo y’ubuhinzi, baravuga ko nta bwiherero babona nyamara bahamara amasaha menshi. Wakwibaza uti ufashwe n’igisanze ari muri site y’ubuhinzi abigenza ate?
Umwe ati "yiherera mu murima, nonese wabigenza gute? ukora ifumbire byihuse".
Undi ati "iyo wagiye guhinga ureba igisambu kiri hirya n'ubundi ukitunganya uko wakitunganya uri mu rugo".
Soeur Reonille Kuradusenge, avuga ko iki ari ikibazo gikwiye gutekerezwaho, cyane ko cyaba intandaro y’indwara y’inzoka kuri benshi muri ubu buryo.
Ati "niba ugiye kwituma mu gasozi imvura ikagwa wa mwanda wasize ku gasozi ujya muri bya bizi by'ibidendezi bitemba ahongaho wa muturage watinye gutanga amafaranga yo kugura amazi imvura iyo iguye avoma ya mazi, icyo gihe niba avomye akanywa atayatetse yandura za nzoka, bigomba gutekerezwaho".
Mbonigaba Jean Bosco, Umuyobozi w'agateganyo w'agashami gashinzwe guhashya indwara zititaweho uko bikwiye n'izindi ziterwa n'umwanda muri RBC, ngo ingamba zafashwe zatanze umusaruro……. Ariko kandi ngo kuba hari abacyituma ku gasozi bidindiza intego yo guhangana n’inzoka zo munda.
Ati "kuki abantu bahabwa ibinini ejo bakongera bakandura nuko ya majyi ava mu myanda y'abantu bitumye kugasozi, amajyi akwirakwira mu butaka ahantu hatandukanye tukarya tudakarabye ibyo bigatuma twongera kwandura, bigatuma indwara zikomeza kutugumamo".
Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko ku isi buri mwaka abasaga miliyoni 251 bakenera ubuvuzi bw’indwara zikomoka ku mwanda, mu gihe abarenga miliyoni bahitanwa n’izo ndwara ziganjemo iz’inzoka zo munda.
Mu Rwanda imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC igaragaza ko, mu bantu 100 usanga 41 barwaye inzoka zo mu nda bivuze ko miliyoni zirenga 5 z'abatuye mu Rwanda, barwaye inzoka, mu gihe urebye mu byiciro by'imyaka usanga abakuru aribo zibasiye cyane kuko mu bakuru 100 usanga 48 bazirwaye naho abana 100 bafite imyaka 5 kugeza kuri 15 usanga 41 bazirwaye naho abana 100 bari munsi y'imyaka 5 usanga harimo 31 bazirwaye.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


