MONUSCO yatangiye kwimura abasirikare ba FARDC bahungiye mu bigo byayo i Goma

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwa MONUSCO mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye igikorwa cyo kwimura abasirikare n’abapolisi ba leta n'imiryango yabo bari barahungiye mu bigo byayo i Goma. Aba basirikare bahungiye kuri MONUSCO nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23 wafashe uwo mujyi mu kwezi kwa mbere, uyu mwaka.

kwamamaza

Iri yimurwa ririmo gukorwa ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (CICR), ikaba yatangaje ko yabisabwe na Minisiteri y’Ingabo ya RD Congo, MONUSCO ndetse n’umutwe wa M23/AFC. CICR ivuga ko yemeye kuba umuhuza utabogamye muri iki gikorwa, ariko ishimangira ko abimurirwa i Kinshasa babyemeye ku bushake bwabo kandi biyemeje kwirengera umutekano w’ababajyana.

Igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyishimiye iki gikorwa, kuko kiri mu murongo wo kubahiriza amasezerano y’i Genève arengera abasirikare bamanitse amaboko ku rugamba. MONUSCO nayo yasobanuye ko abo basirikare yabakiye nk’impunzi za gisirikare, ikabambura intwaro nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Inavuga ko yizeye ko nibagera I Kinshasa, uburenganzira bwabo nk'ingabo zamanitse amaboko buzubahirizwa. Nimugihe RD Congo yagiye icira imanza abasirikare batandukanye bazira guhunga urugamba, bagakatitwa igihano cy’urupfu.

Nubwo umubare wabo utatangajwe neza, Amakuru dukesha BBC avuga ko MONUSCO yatangaje ko ari “amagana menshi” yabagomba kujyanwa i Kinshasa kandi bizatwara igihe kinini kugira ngo bose bimurirqwyo.

Ntabwo inzira bari kunyuramo yatangajwe, ariko bivugwa ko bari kunyura i Beni, aho bazajya bafatira indege zibajyana mu murwa mukuru, Kinshasa.

Ibi bibaye mu gihe n’ingabo za SADC zari i Goma nazo ziri kuhava zinyuze mu Rwanda nyuma yo gutsindwa urugamba zari zihanganyemo na M23.

 Apr 30, 2025 - 16:21