
ECOWAS yageze muri Guinée-Bissau mu biganiro n'abahiritse ubutegetsi bwa Perezida Umaro Sissoco Embalo
Dec 2, 2025 - 09:38
Intumwa ziturutse mu muryango w’ibihugu bigize Afurika y’Iburengerazuba uzwi nka ECOWAS zageze muri Guinée-Bissau kuri uyu wa mbere mu biganiro by’ubuhuza na guverinoma ya gisirikare yafashe ubutegetsi mu rwego gusubizaho gahunda ishingiye ku itegeko nshinga.
kwamamaza
Ubuyobozi bwa ECOWAS, buyobowe na Perezida wabwo akaba na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, bwahageze ubwo Guverinoma ya gisirikare yafashe ubutegetsi ku wa gatatu w'icyumweru gishize yabuzaga imyigaragambyo n'ibikorwa bifatwa nk'ibibangamiye amahoro n'ituze.
Mu itangazo ryatanzwe mu mpera z'icyumweru gishize, abayobozi ba gisirikare bategetse kandi ibigo na za Minisiteri za leta kongera gusubukura imirimo yazo.
Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinée-Bissau nyuma y'iminsi itatu habaye amatora y'umukuru w'igihugu yari arimo guhangana cyane, mu gihe abahataniraga w'umukuru w'igihugu babiri bavugaga ko batsinze.
Mu gihe cy'ihirikwa ry'ubutegetsi rya Guinée-Bissau, Perezida Umaro Sissoco Embalo yatangarije itangazamakuru ry'Abafaransa kuri telefoni ko yakuwe ku butegetsi akanatabwa muri yombi. Kuva icyo gihe, Embalo yahungiye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Congo Brazzaville.
Igisirikare cya Guinée-Bissau cyimitse uwahoze ari umugaba w’ingabo Jenerali Horta Inta-a nk’umuyobozi wa Guverinoma ya gisirikare, izagenzura igihe cy’inzibacyuho umwaka umwe.
Ku wa Gatandatu Inta-a yashyizeho guverinoma nshya y’abantu 28, abenshi muri bo bakaba ari abafatanyabikorwa ba perezida wahiritswe.
Nigeria yavuze ko Perezida wayo Bola Tinubu yahaye uburinzi umukandida utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Guinée-Bissau, Fernando Dias da Costa, mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ubuzima bwe.
Nk’uko ibaruwa yandikiwe ECOWAS na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria ku Cyumweru ibivuga ko, Dias da Costa ari muri ambasade ya Nigeria i Bissau. Iyo baruwa yasabye ingabo za ECOWAS kurinda umutekano.

Umunsi umwe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, ECOWAS yavuze ko yahagaritse Guinée-Bissau mu nzego zifata ibyemezo “kugeza igihe hazaba hagarutse ituze ryuzuye kandi rifatika mu itegeko nshinga muri iki gihugu gihugu.”
Yanavuze ko kandi itsinda ryayo ry’abunzi rizajya i Bissau “kugira ngo riganire n’abayobozi bahiritse ubutegetsi hagamijwe kureba icyakorwa ngo ituze ryongere kuruka mu gihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagaragaje impungenge zikomeye ku byabaye muri Guinée-Bissau, anamagana ihirikwa ry’ubutegetsi. Mu itangazo, Guterres yashimangiye ko kwirengagiza “ubushake bw’abaturage batoye mu mahoro mu matora rusange yo ku ya 23 Ugushyingo ari ukwica amahame ya demokarasi bidakwiye.”
Yasabye ko "gusubiza mu buryo bwihuse kandi nta mananiza gahunda ishingiye ku itegeko nshinga," ndetse n'irekurwa ry'abayobozi bose bafunze, barimo inzego z'amatora, abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi n'abandi banyapolitiki.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


