
Burera: abahinzi b’ibitunguru barataka igihombo
Mar 19, 2025 - 09:53
Hari Abaturage bo mu mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga bahinga ibitunguru bavuga ko byabateye igihombo gikabije kuko bahinze bigeze 1500Fr none birikugura 80Fr . Bavuga ko hari n'abari guhitamo kubita bitewe no kuba byabuze abaguzi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buravuga ko byatewe nuko abaturage babonye byahenze bakabihinga ari benshi, umusaruro ukaba mwinshi ariko ko buri gushakisha amasoko ndetse nuko byabikwa neza.
kwamamaza
Abaturage bo mu MIrenge ya Gahunga, Rugarama n'uwa Cyanika yo mu karere ka Burera nibo bataka igihombo cyatewe n’umusaruro w’ibitunguru byeze ari byinshi nuko bikabura isoko.
Umwe muribo waganiriye n'Umunyamakuru wa Isango Star, yagaragaje ko " ibitunguru byabuze isoko, bamwe bari kubishyira mu bishinga nuko bagahinda indi myaka. Babirambika mu muhanda nuko abantu bakararuza! Barabita kuko ngo uri gusanga ikilo ari 80Fws, ugasnaga umuntu urawukura iyo ruguru ari kuguca nka 60fws, ugasanga uri gusigazaho 20Frws."
Undi ati: " mbere twahingaga ibitunguru bikagira isoko, none ubu byabuze isoko. Ubu ntabwo wabaza n'100Fws ngo uribone!"
Aba baturage bavuga ko babuze aho bashyira umusaruro w'ibitunguru bigatuma bahitamo kubita. Basaba ko bafashwa kubona amasoko yabyo, bakabona uko bikvana muri icyo gihombo.
Umwe ati: " igihombo dufite: Iyo ubutunguru bubuze isoko, biranuka! iyo bibitse mu nzu, nk'ubu imvura iguye nka kabiri, gatatu ... ntubwanike burabona nuko bukanuka. Iyo bunutse ni ukubumena."

Undi ati: " inzego twazisaba ngo tuzishakire isoko kugira ngo niba duhinze ubutunguru bubone isoko kuburyo duhinga ntiduhombe."
MUKAMANA Soline; umuyobozi umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko byatewe nuko ibitunguru byigeze guhenda bituma abaturage babihinga ari benshi. Icyakora bari kubafasha gushaka amasoko no kubigisha uko bafataneza umusaruro igihe kinini, utangiritse.
Atia: " impamvu byahinzwe ari byinshi: ngira ngo hari umuhinzi wigeze guhinga ibitunguru avanamo miliyoni hafi 100, kubera ko yari yahinze wenyine kandi ikilo cyaguraga 1 500Frws bituma avanamo amafaranga menshi. Noneho abaturage babonye ko uwo muhinzi yabonye amafaranga menshi nabo barabyaduka barabihinga bose kandi murabizi ko ibitunguru ni imboga, ntabwo bibikika ngo bimare igihe kinini."
"Nanone ni ukubashakira abaguzi kugira ngo turebe ko izo toni 248, tugende dushakisha hirya no hino kugira ngo babigure."
": Turabakangurira kubisarura byeze kuko burya nabyo ni byiza. Noneho kubyanika, kubibika kuko hari ubwo bigera aho bibura burundu nuko ugasanga iyo wabyanitse neza, ukabibika neza, n'ubundi ubona abaguzi."
Mu minsi ishize, mu mirenge ya Gahunga, Cyanika na Rugarama, habarurwaga umusaruro w’ibitunguru ungana na Toni 248 zabuze isoko, nk'uko tubikesha ubuyobozi bw’Akarere ka Burera. Abaturage bagirwa inama yo guhinga ibitunguru ku masite kandi bigahingwa mubihe bitandukanye kugira ngo batarwanira isoko.
@Emmanuel BIZIMANA /Isango star - Burera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


