
Batatu bafatanywe metero zisaga 250 z’insinga z’amashanyarazi bikekwa ko ari inyibano
Oct 8, 2025 - 09:32
Polisi ikorera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’amajyaruguru yafashe abagabo batatu bari batwaye mu kodoka insinga z’amashanyarazi zakoreshejwe zifite metero zisaga 250, bananirwa kugaragaza inkomoko yazo.
kwamamaza
Aba bagabo bafashwe mu ijoro rya tariki 07 Ukwakira (10) 2025, bazitwawe mu modoka nto itwara imizigo (hilux) yavaga mu murenge wa Rurembo, mu Karere ka Nyabihu, yerekeza mu muhanda Musanze – Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, IP Ignace NGIRABAKUNZI, yavuze ko izi nsinga zafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma y’uko hari n’ahagaragaye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Ati:“Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho Polisi yari mu kazi yaje guhagarika imodoka yari yatanzweho amakuru, basanga ipakiye insinga z’amashanyarazi zananiwe kugaragarizwa inkomoko, bigakekwa ko zishobora kuba ari izibwa, hangijwe amashanyarazi.”
“Turashimira abaturage baduha amakuru umunsi ku wundi kandi twibutsa buri wese ko gucuruza inshinga z’amashanyarazi zakoresheje (zidafite inkomoko izwi) bitemewe bityo buri wese abyirinde.”
Yakomeje agira ati “Usibye kuba ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bugira ingaruka ku kwihutisha iterambere kuko bidindiza gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino, aho urusinga rwibwe, abahatuye bashyirwa mu ijima, ushobora kuba ubwihisho bw’abagizi ba nabi n’abanyabyaha bityo bikaba intandaro y’umutekano muke.”

Polisi ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bazakomeza gusangira amakuru, afasha gushakisha no gufata uwo ariwe wese ugira uruhare mu bujura bw’inshinga z’amashanyarazi n’ubundi bwibasira ibikorwaremezo. Inakangurira abishora muri ibi bikorwa bibi kuzibukira.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bafungiye kuri station ya Police ya Muhoza, mu gihe inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko n’aho izo nsinga zari zijyanywe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


