
APR FC yasezereye bamwe mu bakinnyi bayo
Jun 14, 2025 - 22:02
Kuwa Gatandatu, tariki 14 Kamena (06) 2025, APR FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batandatu bayo, nyuma yo gusoza amasezerano yabo. Aba bakinnyi ni Pavelh Ndzila (umuzamu), Taddeo Lwanga (wakinaga hagati), Victor Mbaoma (rutahizamu), Nshimirimana Ismaël Pitchou (ukina hagati), Kwitonda Alain ’Bacca’ (wari mu basatira izamu anyuze ku mpande) na Ndayishimiye Dieudonné (myugariro).
kwamamaza
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashimiye aba bakinnyi ku ruhare bagize mu gutwara ibikombe bitatu bikomeye mu Rwanda, birimo shampiyona y’igihugu, igikombe cy’amahoro n’igikombe cy’intwari.
Mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ya CAF Champions League y’umwaka utaha, APR FC irakomeje gushakisha abakinnyi bashya bazayifasha. Amakuru aturuka mur'iyi kipe avuga ko hari ibiganiro biri gukorwa, aho bari kuganira n’abakinnyi barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe, uherutse gutandukana na AS Kigali; Habineza Fils François wa Bugesera FC; ndetse na Omborenga Fitina wigeze kuyikinira ariko ubu akaba asigaje umwaka mu ikipe ya Rayon Sports.
APR FC irateganya kandi gutangaza umutoza mushya mu gihe cya vuba, mu rwego rwo kongera imbaraga no guharanira kuzamura urwego rw’umupira wayo ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.




@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


