
Umujyi wa Kigali wihariye ibihembo by’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2025
Jun 16, 2025 - 11:10
Ubwo hasozwaga imikino y’Umurenge Kagame Cup 2025, Amakipe y’Umujyi wa Kigali yihariye ibihembo aho yegukanye imidali 10 mu mikino itandukanye.
kwamamaza
Ni imikino itandukanye yaberaga mu Karere ka Musanze, igamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge hirya no hino mu Gihugu.
Ibi birashimangirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Mugenzi Patrice mu ijambo rye yatanze kuri iki cyumweru.
Ati “Aya marushanwa ni urubuga rwiza rwo kwishimira imiyoborere myiza, kugaragaza impano hagamijwe kuziteza imbere no gushimangira ko Siporo ari ingenzi k’ubuzima.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yongeyeho ko bishimira ko iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi benshi.
Ati “Turishimira ko iri rushanwa risigaye ryitabirwa n’abantu benshi, aho uyu mwaka imirenge yose uko ari 416 yiyandikishije. Iyi mikino kandi ituma nk’abayobozi twegera abaturage bityo bagahora ku isonga nk’uko Perezida Kagame yabidutoje.”
Mu mikino y’Umurenge Kagame Cup hakinwa imikino itandukanye irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.
Mu gusoza, mu mupira w’Amaguru, Umurenge wa Jabana wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda uwa Mbazi wo mu Karere ka Huye ibitego 2-0.

Mu bagore, Umurenge wa Mahembe watsinze uwa Kacyiru igitego 1-0, uhita wegukana igikombe.
Muri Volleyball, Ikipe ya Kicukiro yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo, itsinze uwa Ngoma amaseti 3-1.
Muri Sitball ikinwa n’Abafite Ubumuga mu bagore, Bugesera yegukanye igikombe itsinze Kirehe amaseti 2-0, mu gihe mu bagabo ho, Kirehe yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Musanze 45-43.
Muri Basketball mu bagabo, Musanze yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rutsiro amanota 78-71.
Mu gusimbuka urukiramende, Uwamariya Solange na Masengesho Djibril bose bo mu Mujyi wa Kigali begukanye umwanya wa mbere.
Mu gusiganwa ku maguru, Umujyi wa Kigali wihariye ibihembo byose mu bagabo n’abagore kuko muri metero 1000, Byukusenge Devotha na Musabeyezu Gerard bahize abandi.
Muri metero 3000, Byukusenge Devotha yongeye kwitwara neza mu bagore, mu gihe mu bagabo yabaye Niyibizi Emmanuel.
Muri metero 10.000, Niyonshima Zakiy yitwaye neza mu bagore, Ntivuguruzwa Ismael ahiga abandi mu gusiganwa metero ibihumbi 15.
Andi makipe yitwaye neza, ni ayo mu Karere ka Musanze kuko yahize andi muri Basketball mu bagabo n’abagore.
Muri Volleyball, umwanya wa mbere wegukanywe na Gicumbi mu bagore yatsinze Ngoma 3-2.
Muri Sitball, Uturere twa Bugesera mu bagore na Kirehe mu bagabo, twegukanye umwanya wa mbere.
Mu gisoro, Mukundirehe Diane, Sangwa Brighitte na Nyirandamutsa Martha bahize abandi. Ni mu gihe, Mukarugwiza Marie Solange na Mfiteyezu Emmanuel begukanye umwanya wa mbere.
Biteganyikwe ko iyi mikino ubwo izaba ikinwa mu mwaka utaha wa 2026, imikino ya nyuma y’iri rushanwa izakinirwa mu Karere ka Nyagatare.
Dore uko byari byifashe mu mafoto:























@ Iman Rabbin/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


