
APR BBC yongeye gutsindwa na Al Ahli SC Tripoli yanditse amateka muri BAL
Jun 12, 2025 - 00:27
Ikipe ya APR BBC yatsinzwe na Al Ahli SC Tripoli amanota 84-71, isezerezwa muri 1/2 cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025, riri kubera ku nshuro ya gatanu muri Afurika y’Epfo.
kwamamaza
Al Ahli SC yo muri Libya, yahise yandika amateka igera ku mukino wa nyuma wa BAL ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutsinda uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena (06) 2025.
Ni ubwa kabiri aya makipe yari ahuye, dore ko yanahuye mu mikino y’amajonjora ya BAL muri Nile Conference, aho Al Ahli yatsinze APR BBC mu mikino yombi bari bahuriyeho.
Mu ntangiriro z’umukino, amakipe yombi yagaragaje guhatana gukomeye, arinda ikinyuranyo kinini mu manota. APR BBC ni yo yayoboye agace ka mbere n’amanota 18 kuri 17.

Gusa mu gace ka kabiri, Al Ahli SC yagarutse mu mukino n’imbaraga nyinshi, itsinda aka gace ku manota 34-24. Ibi byatumye igice cya mbere kirangira Al Ahli iyoboye n’amanota 36 kuri 29.
APR BBC yagaragaje intege nke mu gice cya mbere, cyane cyane mu gutakaza imipira no guhusha amanota ya “three points” nk’uko yari ibigerageje.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, abasore b’umutoza James Jordan bagarutse bafite inyota yo kwishyura. Mu gace ka gatatu, bakinnyi nka Omot na Diarra bafashije ikipe kwitwara neza, karangira APR BBC iyoboye umukino n’amanota 57 kuri 55 ya Al Ahli SC Tripoli.
Gusa mu gace ka kane, kakomeje kugora APR BBC, yakoze amakosa menshi, iratakaza imipira ndetse igorwa no gutsinda. Al Ahli SC yabifashijwemo n’ayo makosa, ikomeza kwagura ikinyuranyo cy’amanota kugeza umukino urangiye iyoboye n’amanota 84 kuri 71.

Iyi ntsinzi yahesheje Al Ahli SC Tripoli itike yo gukina umukino wa nyuma wa BAL 2025, biba ubwa mbere ibigezeho kuva yatangira kwitabira iri rushanwa.
APR BBC yabaye ikipe ya kabiri yo mu Rwanda igeze muri 1/2 cya BAL nyuma ya Patriots BBC yabigezeho muri 2021. Igiye guhatanira umwanya wa gatatu na Al Ittihad yo mu Misiri ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena 2025, uzahuza Al Ahli SC Tripoli yo muri Libya na Petro de Luanda yo muri Angola, nyuma yo gusezerera Al Ittihad.
Nimugihe APR BBC izahura na Al lttihad mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
Dore uko byari byifashe mu mafoto:















@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


