Rayon sports FC yiganye Umukeba APR FC, igwa miswi na gicumbi FC

Ikipe ya Rayon sports yanganyije na gicumbi FC mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025 kuri kigali Pele stadium uba umukino wa gatatu yikurikiranya itabona amanota atatu.

kwamamaza

Umukino witabiriwe n'abafana bacye ku mande zombi, igice cya mbere cyaranzwe no kwiharira umupira kuri Gicumbi FC mu gihe Rayon sports yacungiraga ku mipira miremire, umukino watangiye ikipe ya Gicumbi fc ishaka gufungura amazamu hacyiri kare maze ku munota wa 02" ku mupira watewe na Bitwayiki buhake Clement ariko umupira uca kuruhande rw'izamu, ikipe ya Gicumbi FC yakomeje gushaka igitego ndetse inasatira izamu rya Rayon sports, ba myugariro ba Murera niko bakoraga amakosa menshi, ku munota wa 09"  kabange wa Rayon  sports yakoreye ikosa arteta, rihanwa neza ariko umupira warutewe  ufatwa na Mugisha Yves.

Ikipe ya Rayon sports yabonye amahirwe ya mbere mu mukino Ku munota wa 20" ku mupira waturutse muri koroneri ariko umuzamu wa gicumbi awufata neza, muri iyi minota ikipe ya Rayon sports yakomeje gushaka igitego Ku munota wa 27" Bassane yazamukanye umupira awuhinduye ujya muri koruneri yatewe na Bassane ariko na none umuzamu wa Gicumbi awukuramo neza, ikipe ya Rayon muri iyo minota yariri guhuza umukino mu bakinnyi bayo Ku munota wa 33" adama yahaye umupira yussif diagne asigaranye n'umuzamu awuteye uragaruka adama yongeyemo umupira ujya hanze, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Rayon sports ishaka igitego, aho adam Bagayogo yarase amahirwe ku mupira yaraha na jesus ariko awutera hanze, nyuma yuko kurata icyo gitego habayeho gusimbuzwa ku muzamu wa gicumbi fc ku munota wa 53" nyuma yo kugongana na Bassane, ikipe ya gicumbi ntiyacitse intege kuko yakomeje gushaka  igitego maze ku munota wa 60" umusore wa gicumbi fc witwa Rubuguza jean Pierre yazamukanye umupira y'injira mu rubuga rwamahina acenga ba myugariro ba Rayon sports atera ishoti umuzamu wa Rayon sports  ntiyamenya uko bigenze gicumbi ibona igitego cya mbere, nyuma yo gutsindwa iki giyego Ikipe ya Rayon sports yakoze impinduka havamo ishimwe fiston hinjiramo NDIKUMANA Asman.

Ikipe ya gicumbi FC yakomeje gushaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 72" irata uburyo bwari bwabanzwe ku mupira watewe neza na Arteta wari usigaranye n'umuzamu wenyine ariko Mugisha Yves awukuramo neza ujya muri corner, umukino ugana ku musozo Rayon sports yabonye igitego cyaturutse ku mupira w'umuterekano watewe neza na kitoga maze NDIKUMANA Asman ashyiraho umutwe ku munota wa 86" amakipe yombi anganya igitego 1-1, muri iyo minota  umusifuzi wa kane yongeyegoho iminota 5 ariko amakipe yombi birangira anganyije 1-1, ikipe ya Rayon sports yahise igira amanota 14 ku ifata umwanya wa 5 naho gicumbi fc yahise igira amanota 9 ijya ki mwanya wa 12.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu yasize Rutsiro fc 0-1 As muhanga, Amagaju FC 0-1 Gasogi United.

 Nov 29, 2025 - 17:27