
Amerika yazamuye imisoro ku bicuruzwa byo mu bihugu 90
Aug 1, 2025 - 16:57
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku itegeko ryongera imisoro ku bicuruzwa biturutse mu bihugu birenga 90. Iyi misoro mishya, iri hagati ya 10% na 41%, yagombaga gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu, ariko yimuriwe icyumweru gitaha.
kwamamaza
Mu bihugu byagizweho ingaruka n'imisoro mishya harimo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho yazamuwe igashyirwa kuri 15% ku bicuruzwa byinshi nkuko impande zombi ziheruka kubyumvika. Ibindi bihugu birimo India, Brésil ndetse Canada nabyo byazamuriwe imisoro.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanenze uburyo EU yitwaye mu biganiro by’ubucuruzi na Amerika, asaba ko yajya yitwara nk’inyembaraga.
Ubwo yaganiraga n'abaminisitiri, yagize ati: “Ibi si ryo iherezo." Yongeraho ko "Uburayi ntiburiyumva nk’ubunyembaraga nyakuri. Kugira ngo ube uwigenga, ugomba gutinywa. Ntitwatinywe uko bikwiye.”
Ubuyobozi bwa EU bwatangaje ko hari ibicuruzwa bimwe by’ibikomoka ku buhinzi bizakurirwaho imisoro, ariko ntibwatangaje ibisobanuro birambuye.
Uretse EU, hari ibindi bihugu byazamuriwe imisoro ku bicuruzwa byaho. Kuva tariki ya 7 Kanama (08), ibicuruzwa bikozwe muri zahabu y’umutuku (copper) nk’insinga n’ibindi biva mu Buhinde na Brésil, bizasoreshwa 50%.
Ubuhinde kandi buzasoreshwa 25% by’inyongera, buzira kugura intwaro n’ingufu mu Burusiya. Trump yayinengye avuga ko “ Ubuhinde busoresha cyane kandi nta bucuruzi bwinshi twakoranye.”
Brésil yashyiriweho 50% by’imisoro kubera urubanza ruregwamo uwahoze ari Perezida Jair Bolsonaro, inshuti ya Trump, washinjwaga gushaka guhirika ubutegetsi. Trump yanashyizeho ibihano kuri Alexandre de Moraes, umucamanza mukuru wa Brésil, yita urwo rubanza ari “ukwihimura kwa politiki.”
Naho Canada iratangira gusoreshwa 35% ku wa Gatanu, ku wa 1 Kanama (08). Amerika ivuga ko Canada itagize icyo ikora ngo ifate cyangwa ihagarike abacuruza ibiyobyabwenge n’abagizi ba nabi.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yongeye kongera umwuka mubi ubwo yatangazaga ko azashyigikira Leta ya Palesitine mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ndetse akayemera nk'igihugu.
Ku rundi ruhande, Korea y’Epfo yo yabashije kugabanyirizwa imisoro igera kuri 15%, nyuma y’amasezerano ya nyuma asaba ko ikora ishoramari rya miliyari 350$ muri Amerika.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


