
Abaturiye umuhanda Rwabuye-Mbazi barasaba ubugenzuzi bwihariye ku itangwa ry’ingurane
Oct 9, 2024 - 08:28
Bamwe mu baturiye umuhanda mushya wa Kaburimbo wa Rwabuye-Mbazi barasaba inzego zibishinzwe gukora ubugenzuzi bwihariye ku itangwa ry'ingurane kuko zagiye zihabwa abifite naho abakene bakirengagizwa. Nimugihe inzu zabo zatigishijwe n'imashinzi bavuga ko zigiye kubagwaho. Icyakora ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko nta kindi cyakorwa uretse kuba abo baturage bakwivugururira inzu zabo kuko iby'ingurane byarangiye.
kwamamaza
Mu Kagari ka Gatobotobo ko mu Murenge wa Mbazi niho higanje abaturage bafite agahinda baterwa n’inzu zabo zatigishijwe n'imashini, ubwo hakorwaga umuhanda wa Kaburimbo Rwabuye- Mbazi. Ubu izo nzu ziriyasa ndetse zikaba zenda kubagwaho.
Basanga ari akarengane kuko ngo ingurane zagiye zihabwa abifashije bari bafite inzu ziri kure y'umuhanda ariko umukene wegereye aho umuhanda wanyuze nta yihabwe. Bashimangira ko habayemo amanyanga.
Ubwo bamwe muri bo baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “urugero nk’aha ngaha hari inzu y’umukire nuko barayisenya arimuka. Bamuhaye miliyoni 10. Ariko njyewe na mukecuru wanjye urabona ko dutuye mu muhanda, habe n’igiceri cy’100 baduhaye.”
Undi ati: “abashinwa baje gukora umuhanda nuko ziratigisa nuko inzu imera kuriya, irasaduka. Ni ukuri baraduhohoteye! Reba ukuntu bamusize? Kuba barafashe inzu bakayigira gutya….”

“Papa wanjye yagiraga inzu zigera hariya mu muhanda, zose barakukumbye kubera imashini nuko nsigara gutya nanamye.”
Inzu z’abaturage zimaze kwiyasa basuwe n'ubuyobozi nuko aho kubakorera ubuvugizi ngo bahabwe ingurane bimuke, ahubwo bubasaba kuzimukamo kandi bamwe badafite ay'ubukode. Basaba kurengaurwa bakimurwa cyangwa bagasanirwa izi nzu zabo.
Umwe ati: “Gitifu araza aravuga ati ‘nudasohoka muri iyi nzu twebwe turaguhana! Turazana polisi igukuremo. Meya yarambwiye ngo dore umuhanda warantaye ngo none ninshake uko nivugururira kandi nta bushobozi mfite.”
Undi ati: “twebwe twahuye n’akarengane gakabije! Njyewe numvaga bandenganura nuko niba ari ubutaka bwanjye nzi uko bwanganaga nuko bakabunsubiza cyangwa bakanyemerera inzu yanjye bakayivugurura igakomera.”
“leta igomba kugira icyo ikora nuko ikadusanira ni ukuri! Nonese badukoreye byiza? Ko basize badusaturiye amazi ntibahise bigendera!?”
“iyi ni leta y’ubumwe, niba ari ukutwimura batwimura ariko byubahirije amategeko, atari ibintu byo kuvuga ngo turabimura dufite imbaraga zihambaye, kuko twe turi abaturage nk’abandi.”
Ange SEBUTEGE, Umuyobozi w'Akarere ka Huye, we avuga ko aba baturage bakwiye kwakira ko inzu zabo zishaje zitasenywe n'umuhanda kuko abari bakwiye ingurane bazihawe.
Yagize ati: “ nta kibazo na kimwe kijyanye n’uriya muhanda kigomba kwishyurwa kitishyuwe. Mbere yuko umuhanda ukorwa, inzu ziba zizwi uko zari zimeze. Abagomba guhabwa ingurane barayihawe, bagiye babasura bakabereka ko ibyo bibazo bitari ibibazo byari bisanzwe kuko n’amafoto y’izo nyubako yafashwe mbere yuko uwo muhanda utangira, nubundi usanga izo nyubako ariko zikimeze.”
“ ariko ibibazo bijyanye n’umuhanda no kwishyura inyubako zose zangijwe bakora uwo muhanda, byose byarakemutse.”
Abaturage bakomeje basaba inzego zirimo ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi (RTDA), Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority) n'izindi bireba gukora igenzura ryihariye ku ngurane zagiye zihabwa abaturiye uyu muhanda Rwabuye- Mbazi, ureshya na km 4.
Bavuga ko bimaze kugaragara ko hari abagombaga guhabwa ingurane ariko ntibikorwe ku mpamvu batabwiwe. Hari kandi n’abagiye bahamagarwa bakabapfunda udufaranga bita intica ntikize, nabo bahitamo kuturekera ku makonti biteguye kudusubiza.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


