
Abaturage mu bukene n'inzara nyuma yo kugabanyirizwa inkunga z’amahanga
Apr 15, 2025 - 17:12
Abaturage bo muri Malawi barataka ubukene n’inzara nyuma y’uko inkunga z’amahanga zagabanutse, bigatuma bamwe bakora amanywa n’ijoro bashakisha amaramuko.
kwamamaza
Ben Manda, umwe mu baturage, yatangaje ko amaze iminsi itatu adasinzira ashakisha ibitunga umuryango we ugizwe n'abantu bane. Avuga ko ikibazo gishingiye ku bayobozi bakoresha nabi inkunga, aho ishyirwa mubyo itagenewe.
Nimugihe Banki y’Isi igaragaza ko bibiri bya gatatu by’abaturage miliyoni 21 b'iki gihugu baba mu bukene bukabije.
Ibi byiyongeraho kuba Malawi ihomba miliyoni 545 z’Amadolari buri mwaka cyangwa 5% by'umusaruro mbumbe w'igihugu kubera kugabanuka kw’inkunga kuva mu 2013, nk'uko bitangazwa na Agnes Nyirongo wo mu muryango Centre for Social Concern.
Raporo ya IMF yo muri Gashyantare (02) 2025, yerekana ko Malawi iri mu bihugu bitandatu bifite amadeni agoye kwishyura. Amadeni yayo yavuye kuri 43% mu 2020 agera kuri 93% by’umusaruro mbumbe mu 2024, bikarushaho gusonga abaturage.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


