Bari mu gihirahiro cyo gushyingura ababo kubera ibiza

Igikorwa cyo gushyingura mu irimbi rya Bunduki abantu 29 bari bishwe

Abatuye mu mujyi wa Kabinda mu ntara ya Lomani muri RD Congo bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko imva ziri mu bituro bashyinguye mo ababo zitwawe n’amazi y’umwuzure. Ni nyuma y’uko ku wa 20 Ugushyingo (11) haguye imvura nyinshi yatumye uruzi rwa Kabondo rwuzura rukarenga inkombe zarwo rukagera mu irimbi rya Bunduki.

kwamamaza

Iri rimbi ryari ryaruzuye kuva muri 2024 ariko ibituro byinshi byangijwe n'amazi ndetse imva nyinshi zitwarwa n'amazi. Ibi byabgije amarangamutima ya benshi ndetse ryongera umubabaro mu bari bafite ababo bahashyinguye.

Abaturage benshi bahise batangira gushakisha imibiri y’ababo bari baherutse kuhashyingura. Bamwe babashije kuyibona bongera gutekereza kuyishyingura ku nshuro ya kabiri, ndetse no gushaka ahandi bagomba kuyishyingura.

Hari n’imiryango yahisemo gucukura imva zitari zangijwe n'imyuzure kugira ngo yimurire imibiri ahandi hantu hatekanye, mu rwego rwo kwirinda zatwarwa n'imyuzure.

Mu gihe hari abagishakisha, bataramenya amerekezo y'imva z'ababo batwawe n'uruzi rwa Kabondo, Croix-Rouge yafatanyije n’abaturage mu bikorwa byo kuyishakisha no kwimura imirambo.

Vice-président w’Inteko Ishinga Amategeko muri iyi ntara, Hyppolite Kabango, yasuye ahabereye ibi byago, avuga ko hakenewe ingamba zihutirwa. Yanasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo uruzi rwa Kabondo rusubizwe mu nzira yarwo ya mbere kugira ngo imva zisigaye nazo zitagirwaho ingaruka.

Hateguwe kandi inama yihutirwa iyobowe na Guverineri wungirije Célestin Kayembe, yafatiwemo icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gushyingura mu irimbi rya Bunduki ryari rimaze umwaka ryuzuye ari naryo ryonyine ryabaga muri uyu mujyi.

Mu rwego rwo kwirinda ingaduka ku buzima bwabo, Kayembe yasabye abaturage kudakoresha amazi y’Uruzi rwa Kabondo kubera ko yamaze kwandura bitewe n'ayo mibiri yakuwe mu bituro yari ishyinguwemo.

Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bwahamagariye inzego zishinzwe imihanda gutangira ibikorwa byo gucunga no kuyobora amazi kugira ngo uruzi rusubire mu nzira yarwo isanzwe.

@Radiookapi

 Nov 24, 2025 - 10:36