Intambara yo muri Ukraine: Raporo ya USA yagaragaje ko Korea ya Ruguru yahaye Uburusiya ibikoresho by'intambara.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Uburusiya bwahatiwe kugura ibikoresho bya gisirikari muri Korea ya Ruguru kubera ibihano byafatiwe Moscou byagabanyije ubushobozi bwayo bwo guha ibisabwa igisirikari cyabwo.

kwamamaza

 New York Times yatangaje ko Uburusiya bwaguze muri Pyongyang miliyoni z’ibisasu bya rutura na za roketi, nk’uko bitangazwa n’inzego z’Amerika z’Ubutasi.

Umutegetsi umwe wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko Uburusiya buzakomeza guhatirwa kugura izindi ntwaro za Korea ya Ruguru mu gihe intambara yakomeza.

 Mu cyumweru gishize, bivugwa ko Moscou yakiriye indege za mbere zitagira abapilote [drones] yaguze muri Iran.

 Ibihugu bya Iran na Korea ya Ruguru, byombi byibasiwe n’ibihano bikomeye byafatiwe n’iburengerazuba, ubwo byageragezaga kunoza birushijeho umubano bifitanye n’Uburusiya kuva Perezida Vladimir Putin yagaba igitero kuri Ukraine muri Gashyantare(2).

 Ubutegetsi bwa Kim Jong-un bwashinje Amerika kugira uruhare mu guteza ayo makimbirane kandi bushinja ibihugu by' Iburengerazuba gukurikiza politiki ya hegemonic, yemeza ko Uburusiya bwakoresheje ingufu.

ibi bije bisanga mu kwezi gushize, Korea ya Ruguru yaremeye ubwigenge bw’ibihugu bibiri by’Uburusiya byo mu burasirazuba bwa Ukraine; Repubulika y’abaturage ya Donetsk na Luhansk, ndetse byiyemeza kuzakomeza ubucuti bifitanye na Moscou. Ibitangazamakuru bya leta ya Pyongyang bitangaza ko Vladimir Putin yavuze ko ibi bihugu byombi bizagura umubano w’ibihugu kandi mu buryo bwubaka.

Ingano y'intwaro zavuye muri Korea ya Ruguru ntigaragazwa neza!

Kugeza ubu ingano n’ubunini by’intwaro nshya zagaragajwe ko zaguzwe n’Uburusiya ntibisobanurwa neza na raporo ya Amerika.

 Ariko ibiro ntaramakuru by’Amerika bivuga ko  umwe mu bayobozi b’Amerika yatangaje ko Uburusiya bwitabaje Korea ya Ruguru bigaragaza ko igisirikari cy’Uburusiya gikomeje guhura n’ibibazo kubera ubufasha buhabwa Ukraine, bitewe kandi n’igenzurwa ry’ibyoherezwa mu mahanga n’ibihano byafashwe. 

Ibi kandi bishimangirwa n’ikigo cy’ubushakashatsi cy’ingufu no kurengera ikirere cyo muri Finlande kivuga ko ibihano by’ubukungu byafatiwe Uburusiya byagize uruhare runini mu kwangiza amafaranga Uburusiya byakuraga mu mahanga.  

Kivuga ko mu mezi atandatu ashize bugabye igitero muri Ukraine, Uburusiya bwinjije miliyari 158 z'amayero  yavuye mu kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli,  aho Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi winjiza amafaranga arenga kimwe cya kabiri cyabyo.

Icyakora, Amerika n'ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw'Uburayi  bikomeje kwizera  ko ubushobozi bwa Moscou bwo kongera ingufu mu gisirikare cyabwo bwangiritse.

Mu cyumweru gishize, abayobozi b' Amerika batangarije ibitangazamakuru byo muri iki gihugu ko ubwato bwa mbere  bwo muri Iran bwohereje mu Burusiya indege zitagira abapitote.

Nimugihe inzego z’iperereza zo muri Amerika zemeje ko abakoresha drone bo mu Burusiya bagiye muri Iran kugira ngo bahabwe amahugurwa ku ikoreshwa ry’intwaro za Mohajer-6 na Shahed. 

Ariko nanone abo batekinisiye b'Uburusiya baherutse kubwira itangazamakuru ko kuva izo Drone zatangwa, inyinshi basanze zifite ibibazo by’imashini n’ibindi bya tekiniki.

Nubwo ibyo bivugwa, ariko Iran yahakanye ku mugaragaro ko nta ntwaro yohereje ku  mpande zombi ziri mu makimbirane, ariko muri Nyakanga(7) Jake Sullivan; umujyanama mu by’umutekano muri Amerika, yavuze ko Tehran iteganya guha Moscou indege zitagira abapilote z’intambara[drones]  kubera intambara ifite muri Ukraine, hamwe n’abarwanyi bafite ubushobozi bwo kurwana.

Ku wa kabir kandi abashinzwe umutekano mu Bwongereza bavuze ko Uburusiya burwana no gukomeza gutanga indege zitagira abapilote ku rugamba bitewe n’igihombo gikomeye bwahuye nabwo mu mirwano. 

Bavuze ko "Birashoboka ko Uburusiya burwana no kongera ububiko bw’indege zitagira abapilote ku buryo bukabije kubera ibibazo biturutse ku bihano mpuzamahanga."

 Bongeyeho ko "Kuba indege zitagira abapilote zitaboneka birashoboka ko bitesha umutwe imitekerereze ya ba komanda kandi bikabangamira ibikorwa by’Uburusiya."

 Sep 6, 2022 - 13:29