
Abadepite ba Israël bemeje imishinga y'amategeko arimo uwo kwigarurira Cisjordanie, Amerika ivuga ko bitazashoboka
Oct 23, 2025 - 15:51
Inteko Ishinga Amategeko ya Israël (Knesset) yemeje ku nshuro ya mbere imishinga y’amategeko igamije kwagura ubusugire bw’iki gihugu muri Cisjordanie, ahabarizwa umudugudu wa Ma’ale Adumim, umwe mu midugudu minini iri ku butaka bwa Palestina. Gusa Amerika ntikozwa ibyo kwiyomekaho Cisjordanie, abanyapolitiki batandukanye bayifashe nk'iy'ubujiji.
kwamamaza
Iyi mishinga yombi yemejwe mu gihe visi-perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, ari mu ruzinduko muri Israël, naho minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ategerejwe ku wa Kane. Umushinga wa mbere watanzwe na Avi Maoz, umunyapolitiki ukomeye, naho uwa kabiri utangwa na Avigdor Lieberman, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Minisitiri w’intebe Benyamin Netanyahu yagaragaje kudashigikira iyo mishinga, ayita ubushotoranyi bugamije gusenya umubano wa Israël na Amerika. Ariko bamwe mu badepite bo mu ishyaka rye rya Likoud, hamwe n’ab’ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bayashyigikiye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise itangaza ko itazigera yemera iyomekwa rya Cisjordanie kuri Israël. J.D. Vance yavuze ko iyo mishinga ari igikorwa cya politiki kidafite ishingiro kandi cyangiza ubufatanye. Marco Rubio we yavuze ko iyo gahunda ishobora gusenya amahoro ari kuvugwaho muri aka karere. Avuga ko kuri we yagifashe nk'icyemezo cy'ubujiji, ndetse gitandukanye na Politike ya Perezida Donald Trump.
Iyi myanzuro isa nishyira igitutu kuri Netanyahu, mu gihe Amerika ikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bigenda, inashyiraho ikigo cyihariye cya gisirikare n’abasivile muri Israël kugira ngo ikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


