Urukiko rwa ONU [ICJ] rwatesheje agaciro ibirego Nicaragua yaregaga Colombia

Urukiko rukuru rw’umuryango w’abibumbye [ICJ] rwanze ikirego cy’igihugu cya Nicaragua yaregaga igihugu cya Colombia, mu mpaka ziherutse kuba yahati y’ibi bihugu byombi ku bijyanye n’akarere gakungahaye kuri peteroli n’amafi yo mu nyanja ya Caraïbes.

kwamamaza

Urukiko mpuzamahanga (ICJ) rwanze ubusabe bwa Managua, rutesha agaciro icyemezo cyafashwe n'urukiko mu mwaka wa 2012, giha igice kinini cy'inyanja ya Caraïbes ndetse kikanaha Colombia ibirwa birindwi bito.

Mu mwaka wakurikiyeho, Iki gihugu cyo muri Amerika yo hagati cyongeye kwiyambaza urukiko kibuga ko ubutaka bwacyo bugomba kurenga ibirometero 370 zo mu nyanja ya Caraïbes, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Managua yavuze ko  igice cyayo kigomba gukurikira ubutumburuke bw'umugabane buva mu nyanja kugera ku nkombe. Ibyo bituma hari ibindi bice bijya ku ruhande rw'iki gihugu.

Icyakora ICJ yategetse  amato ya Colombia kutinjira mu mazi ya Nicaragua.

Nicolas Boeglin; umwarimu w’amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza ya Costa Rica, yabwiye AFP ko "Muri aya makimbirane, uduce two mu nyanja dukungahaye cyane ku binyabuzima, umutungo ushingiye ku burobyi, ubwiza nyaburanga, ariko n’umutungo kamere nka gaze na peteroli uri mu bibazo." 

“Ibisabwa birenze urugero”

Mu iburanisha ryabaye mu kwezi k'Ukuboza k'umwaka ushize, impande zombi zashyamiranye mu rukiko, aho Colombia yashinje Nicaragua kuba yarasabye ikanakabya, igatanga ibyifuzo bitigeze bibaho mu mateka y’ubutabera.

Colombia yari yemeje ko Nicaragua itigeze igaragaza mu buryo bwa siyansi ko ifite ubutumburuke bw’umugabane burenga ibirometero 370.

Nimugihe Nicaragua yari yashinje Colombia kurenga ku mabwiriza rusange agenga inyanja.

Ibi bihugu byombi bihujwe n'imipaka yo mu mazi, ndetse hashize imyaka myinshi bifitanye ikibazo cy'iyo mipaka.

Managua yatqnze ikirego mu rukiko mpuzamahanga rw'umuryango wabibumbye [ ICJ] muri 2001,  muri 2022 ihabwa km2  zibarirwa mu bihumbi mirongo ziri mu gace kihariye (ZEE), kari kagenzurwaga na Bogota.

Urukiko rwari rwemeje ubusugire bwa Bogota ku birwa bya Providencia, San Andrés ndetse na Santa Catalina.

Uyu mwanzuro wateje ikibazo ku ruhande rwa Colombia, ndetse ifata urukiko rwa ICJ nk'urudafite ububasha bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku mipaka.

NNicaraguayongeye kwiyambaza urukiko mpuzamahanaga mpanabyaha rwa La Haye, ishinja Colombia kurenga ku mwanzuro w'ubucamanza mu rubanza rwa Bogota mu nyanja.

ICJ ifite icyicaro i La Haye, yashinzwe mu 1946 kugira ngo ikemure amakimbirane ari hagati y'ibihugu. IImanzauru rukiko ruciye ruba itegeko kandi nta bujurire, ariko urukiko ntirufite uburyo bwo kubishyira mu bikorwa.

 Jul 14, 2023 - 07:21