Urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyagezweho mu myaka 30 ishize

Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora bamwe mu rubyiruko rurashimira ibikorwa bitandukanye byagezweho nyuma y’iyi myaka 30 ishize kuko ngo bibaha umwanya usesuye wo gukora ibikorwa byabo by’iterambere mu mutekano n’umudendezo.

kwamamaza

Imyaka 30 irashize Abanyarwanda bavuye mu icuraburindi rya politiki mbi y’amacakubiri no gukandamiza bamwe abandi bagashyirwa hejuru byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni imyaka yagaragaje iterambere ry’igihugu n’abagituye ku buryo mu bice bitandukanye badatinya guhamya intambwe bateye iva mu bukene igana ku bukire, n’ibikorwaremezo bagejejweho bikarushaho koroshya imibereho no kwishyira ukizana biganisha ku bikorwa by’iterambere nk’igisobanuro cyo kwibohora.

Ibi birahamywa na bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Isango Star.

Umwe ati "ubu dufite umutekano ibintu byose tubikora neza nta kibazo nta mbogamizi kandi dushimira ko natwe urubyiruko bakomeza kuduha amahirwe menshi tugakora ibintu dushaka, turabishimira cyane, kwibohora ni ibintu twubaha kandi twishimira".  

Undi ati "mfite uburenganzira bwo kugera aho nshaka, gukora ibyo nshaka aho ariho hose niko kwibohora kuri njye, uko kwishyira ukizana, kuba tubasha kugira ibyo dukora tugakora bigakunda dufite amahoro, dufite umutekano, tureba iterambere ry'ibyo byose yaba ibyagezweho yaba ibikiri gukorwa kandi hakiri inzira nziza n'urugendo rwiza rwo gukomeza kugirango tubashe kugera kubyiza biruse kubyo twagezeho".  

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 30 Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu butumwa yahaye urubyiruko harimo gukomeza kurinda igihugu no kukirwanirira kigakomeza gutera imbere.

Ati "ubu butumwa ndabubwira cyane cyane urubyiruko rw'iki gihugu cyacu nibanda cyane kubavutse iyo myaka 30 ishize cyangwa mbere yaho gato bakiri bato, iki gihugu nimwe mugomba kukirinda mukakirwanirira bityo kigakomeza gutera imbere, kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw'imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari".    

Isango Star ivugana n’impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri kaminuza Prof. Callixte Kabera, yavuze ko koko urubyiruko ubu rufite aho ruhera rutagakwiye kugira icyo rwitwaza mu guteza igihugu cyarwo imbere.

Ati "urubyiruko rw'ubu rutandukanye n'urubyiruko rwa kera, urw'ubu rwarize, rwahawe byose mu rwego rwa politike, rufite ikoranabuhanga, ni ukwiyemeza gukora, gukora umurimo bakawunoza, kwiyemeza gushakashaka ibishya, kwiyemeza guhaha aho ubushobozi buri, amashuri akigwa, ari mu bumenyi bakiga bakagera kure kuburyo nuhahiye hanze atekereza igihugu cye akagaruka akagishoramo akagishakira inshuti, urubyiruko bamwe muri bo usanga bafite intege nke zo gushyira imbaraga mubyo bakora".        

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikimara guhagarikwa mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bwari bwaraguye cyane, umuturage yabarirwaga ko yinjiza amadorali y'Amerika 111 ku mwaka, ariko ubu ageze ku madorali y'Amerika 1040 ku mwaka.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 5, 2024 - 08:11