Umubare w’abagore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uracyari muto

Umubare w’abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro uracyari muto ugereranyije n’abagabo babukora, cyane ko usanga mu bakora uyu muga 100, abagore baba bangana na 11 gusa. Ni mugihe abakora ubucukuzi bw’amabuye bishimira umusaruro bakuramo.

kwamamaza

Imibare y’ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda, RMB, igaragaza ko umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ugenda wiyongera buri mwaka kubera ko abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagenda bava mu bucukuzi bwa gakondo bakajya mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ariko n’ubwo uru rwego rukomeje gutera imbere, kugeza ubu haracyarimo umubare muto w’abagore n’abakobwa mugihe  nta numwe uhezwa.

Iradukunda Hululaine wize ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye, avuga ko impamvu yahisemo kubyiga ari uko yitinyutse.

Yagize ati: “ mu by’ukuri ni ibintu nakunze kuko nifuzaga ibintu bigaragara kandi bitanga umusaruro wihuse. Nabonye ko ibyo bintu bituruka ku masiyansi, sinibwirako ndi umukobwa nuko ndabitinyuka njya kubyiga kuko aribyo numvaga nshaka, hanyuma bibyara umusaruro kuko ubu nibyo nkoramo.

Kamugwera vestine; umugore ufite kampani icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Nyarugenge, avuga ko akoresha abakozi 450 bakamwinjiriza toni ziri hagati 10-12 mu kwezi.

Avuga ko nawe yatinyutse akihangira umurimo kandi bimaze kumuteza imbere.

Ati: “ nejejwe no kuba ndi umudamu watangije ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hano mu gihugu cy’u Rwanda, kandi nkaba ndi umudamu ubikora neza. Hari ijambo rimwe numvishe ryavuzwe n’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yakanguriraga abanyarwanda kwihangira imirimo. Ntabwo rero nasigaye, natekereje ko ntaho nzabona akazi nuko ntekereza guhanga umurimo. Kandi nabikoze mbishaka, ndanabikunda kandi byangiriye umumaro.”

Minisitiri w’intebe, Dr.Edouard NGIRENTE, yavuze ko igihugu cyishimira umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye ariko anakomeza avuga ko abagore batinyutse bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batera imbaraga abandi kuko babijyamo bakabikora neza bikabyara umusaruro.

Ati: “umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro wakomeje kugenda wiyongera kandi turanabyishimira nk’igihugu, nka guverinoma, nk’abanyarwanda ndetse n’ababonye imirimo muri urwo rwego. Ibi rwose ni ibyo kwishimira ndetse dushimira n’ababigizemo uruhare.”

“ariko hariho abaduhaye ubuhamya bakatubwira imyaka batangiriye kubijyamo, cyane cyane abadamu, ari uriya munyeshuli waduhaye ubuhamya bwiza cyane, ndagira ngo mushimire kuba yatije umurindi bagenzi be b’abakobwa ndetse n’abahungu kwitabira science ya Mining/ Geology, kwiga ibijyanye na Mining ariko atari ukubwiga gusa warangiza ukarekera aho, ahubwo ari ukubyiga warangiza ukanabikora. Igisigaye kirashimishije.”

Yongeraho ko “igisigaye nanone ni ukubikora mu buryo bwujuje ibisabwa, bufite amategeko, bufite uburyo burinda kuba twaburiramo ubuzima bw’abanyarwanda, tugacukura neza twubahirije amabwiriza n’amategeko...noneho tukabonamo ubukire bukwiye.”

Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz kivuga ko mu mezi icyenda y’umwaka 2023 hagaragaye umusaruro ushimishije wa gasegereti, coltan,wolfram, zahabu,gemstones ndetse na lithium kuko wiyongereho 45.6%.

Nimugihe mu mwaka 2022, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwijije mu isanduku ya leta arenga miliyari 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

@ Vestine Umurerwa/Isango Star-Kigali.

 Dec 11, 2023 - 11:58