Umubare mwinshi siwo watuma Abadepite batanga umusaruro neza - Hon. Nyirasafari Esperance

Nyuma y’uko hakwirakwiye amakuru y’imwe mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yagiye isaba ko umubare w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda wakongerwa ukajyanishwa n’ubwiyongere bw’abaturage, abayoboye umutwe wa Sena n’uw’Abadepite baravuga ko hadakenewe umubare mwinshi kugira ngo inshingano zikorwe neza, ko ahubwo hakenewe kongerera ubushobozi bw’abajya mu nteko.

kwamamaza

Harabura igihe kitageze ku mezi abiri n’igice, abanyarwanda bakajya mu matora yo guhitamo umukuru w’igihugu, ndetse n’abababera intumwa mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Nyamara kuva mu myaka ibiri ishize, imwe mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yagiye igaragaza ko ikeneye kubona umubare w’Abadepite wongerwa ukava kuri 80 washyizweho n’itegeko nshinga ry’u Rwanda rya 2003.

Dr. Frank Habineza, Perezida wa Democratic Green Party, hari mu mwaka wa 2022 yagize ati "ikintu cyafasha kugirango abanyarwanda bahagararirwe neza nuko nibura n'umubare w'Abadepite wakwiyongera mu nteko, bashyizeho Abadepite 80 muri 2003, turifuza ko umubare w'Abadepite wakwiyongera nibura abake bakaba nk'ijana".   

Hon. Nyirasafari Esperance, Visi Perezida wa Sena, avuga ko kugeza ubu umubare w’Abadepite uhari ntacyo utwaye, ndetse ngo bigaragaye ko umubare hari icyo wica wazahindurwa.

Ati "ubwinshi sibwo butanga umusaruro ariko ibyo nabyo bishobora kuzarebwa, 80 basanzweho bafite akazi kenshi nibyiza, njye numva twareba mubyo bakora kuruta kureba umubare ariko icyo nacyo igihe nikigera ubwo kizasuzumwa".   

Babihurizaho kandi n’Abadepite bari gucyura igihe, aho Hon. Harerimana Moussa Fazil, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, avuga ko umubare wabo utigeze wica na rimwe inshingano zabo, ahubwo ngo ikibazo cyashakirwa ahandi harimo n'ubushobozi bw’umuntu ku giti cye.

Ati "urebye akazi dukora niba hari n'ikitagenda ntabwo cyaterwa n'umubare mukeya cyaterwa n'ubushobozi bw'abantu icyo gihe haboneka uburyo bwo kongerera ubushobozi abantu, ari abatowe bakongererwa ubushobozi n'abakozi bakongerwa ubushobozi".    

Ku rundi ruhande Ismael Buchanan, umusesenguzi mu bya politiki, avuga ko hagikenewe ko harebwa niba buri karere gahagarariwe uko bikwiye.

Ati "icyangombwa nuko munteko usanga ahakagombye kwitabwaho uduce twose tw'igihugu duhagarariwe, ushobora gusanga mu nteko harimo n'abashobora kuba bahagarariye uturere tubiri icyangombwa nuko mu nteko habamo abantu bahagarariye abaturage kandi bakaba bahagarariye mu turere twose tw'igihugu ntawuniganwa ijambo". 

Kugeza ubu mu rwego rwo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe guhera tariki 14 kugeza 16, Nyakanga 2024, komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, yatangiye gutanga impapuro zo gukusanya imikono ku bifuza kujya kuri lisite y’abakandida.

Ni mu gihe, hategerejwe ko Umutwe w’Abadepite urangije manda uzaseswa mu gihe cya vuba, hashingiwe ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 79 ivuga ko iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora “Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire.”

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 13, 2024 - 10:09