
Ukwiyongera kw'inganda: Inzira ya Leta yo kugabanya ubushomeri n'ingano y' ibitumizwa mu mahanga
Nov 7, 2025 - 13:17
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko kongera inganda zikorera mu gihugu zikora ibitandukanye ari kimwe mu byihutisha intego za NST2 zirimo kuzamura urwego rw’inganda ku kigero cya 10% no guhanga imirimo mishya 250.000 buri mwaka, mu rwego rwo kugabanya ubushomeri n'umubare w'ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, nk’uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibigaragaza.
kwamamaza
Kongera umubare w’inganda zikora ibintu bitandukanye ni imwe mu nzira ifatwa nk'iy'ingenzi mu gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zirimo kongera umusaruro w’inganda no kugabanya ubushomeri bukiri imbogamizi ikomeye, cyane cyane ku rubyiruko. Hirya no hino mu gihugu, hasashyizweho ibyanya byahariwe inganda bigenda byubakwamo inganda nshya, zigatanga umusanzu mu guhangwa imirimo mishya.
Hugues Kagame, Umuyobozi ushinzwe ihuzabikorwa rya politiki yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse no guhanga imirimo muri MINICOM, ahamya ko ingamba zashyizweho na Leta zo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu zatangiye gutanga umusaruro.
Yagize ati:“Kuva aho Leta ishyiriyeho ingamba zo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, inganda twabonye zigenda zizamuka. Ubushomeri ni ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’isi muri rusange, cyane cyane urubyiruko. Iyo havutse inganda zikenera abakozi mu byiciro bitandukanye, bafatwa muri ba bashomeri, bityo intego yo guhanga imirimo mishya ikagerwaho.”
Mu rwego rwo kugabanya ingano y'ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, hakomeje kubakwa inganda zikora byinshi mu bicuruzwa abanyarwanda bakunda gutumiza hanze, bigatangira gukorerwa imbere mu gihugu.
Bimwe muri ibyo bikoresho ni udukombe two kunyweramo ikawa cyangwa imitobe dukorwa mu mpapuro tuzajya dukorwa n' uruganda rwitwa A-ZF GLOBAL TRADING Ltd. Uru ruganda ruzajya rukora ibi bikoresho mu mpapuro zitangiza ibidukikije.
Ndayisenga Ismael, Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, avuga ko guhanga iki gitekerezo byaturutse ku cyifuzo cyo kugabanya igihe n’ikiguzi byajyaga bitwara mu kubitumiza mu mahanga ndetse n'ibibazo abacuruzi bahuraga nabyo birimo kohererezwa ibitujuje ubuziranenge. Yizeza ko udukombe tuzakorwa n'uru ruganda tuzaba twujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Ibi bikombe bizaba bifite ubushobozi bwo gupfunyikwamo ibishyushe n'ibikonje, ni ukuvuga coffee ndetse n'imitobe. Umwihariko wacu ni uko twifuje kugabanya igihe abanyarwanda bafata batumiza hanze ibi bikoresho bikaba byabageraho bitinze cyangwa ugasanga bitanameze nkuko babyifuza."
"Twagerageje kandi gushaka impapuro zikorwa muri ibyo bikombe kugira ngo tutangiza ibidukikiije. Murabizi ko imifuniko y'utu dukombe yabaga ikozwe muri plastike. Ariko muri gahunda ya Leta yo kurengera ibidukikije, twagerageje kuzana n'imifuniko izaba ikozwe mu mpapuro zikomeye kansi zizewe zitandukanye n'ibindi byose. Twagerageje kureba ibifitiye igihugu akamaro, kurengera ibidukikije... mu bushobozi twifitemo ni uko uzatugana wese tuzamufasha kandi no mu gihe gito gishoboka."
Ahamya ko ikiguzi by'ibi bikoresho ku bizakorwa n'uru ruganda kizaba kiri hasi ugereranyije n'icyo babitumiriza ho mu mahanga, cyane mu Bushinwa n'i Dubai.
Ku bijyanye no guhanga imirimo, Ndayisenga yongeraho ko uru ruganda ruzafasha mu kugabanya ubushomeri no kongera amahirwe ku rubyiruko, cyane ko uko bazagenda bagura ibikorwa ari nako bazakenera abakozi.
Yagize ati: “Uruganda rwacu ruzaha akazi abakozi batandukanye mu gufatanya na Leta kugabanya ubushomeri. Turateganya ko nko mu mwaka utaha twaba tugeze nko ku bakozi 100, kuko turashaka kwaguka cyane. Twatangiriye kuri Ishema paper cups ariko dufite no gukora ibindi ku ruhande. Twabaye dutangiriye ku bakozi 20... no kwaguka tukagera no ku bakozi 300 bitewe nuko tuzagenda twaguka mu ruganda."
Avuga ko mu myaka ibiri iri imbere bafite gahunda yo kwagura ibikorwa bikagera no mu bihugu byo mu karere, cyane nta gihugu gifite uruganda rukora bene ibi bicuruzwa.
Mu ntego za NST2, leta ifite intego y'uko mu myaka itanu hazahangwa imirimo mishya igera kuri 1.250.000, bivuze ko nibura buri mwaka hagomba guhangwa imirimo mishya 250.000. Ibi bishoboka cyane binyuze mu gukomeza guteza imbere inganda zikora ibikoresho bikenerwa buri munsi ndetse n'ibindi bikorwa biha amahirwe abanyarwanda.
@Ndayishimiye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


