Ukraine: UN iravuga ko amasezerano y’ibinyampeke ari mu bihe bigoye.

Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubutabazi, Martin Griffiths, yatangaje ko amasezerano yo kohereza mu mahanga ibinyampeke byo muri Ukraine ari ingenzi cyane mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isi. Ariko avuga ko ayo masezerano ari mu bihe bigoye.

kwamamaza

Aya masezerano yashyizweho yemejwe muri Nyakanga (07) 2022 hagati y’umuryango w’abibumbye, Ukraine, Uburusiya na Turkey  bigabanya ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa ku isi cyatewe n’igitero cy’Uburusiya muri Ukraine cyo ku wa 24 Gashyantare(02) umwaka ushize.

Yongeye kuvugururwa hagati mu Gushyingo (11) mu gihe cy’ iminsi 120, ndetse bitezweho azongera kuvugururwa  ku ya 18 Werurwe (03), nk'uko Griffiths yabitangarije itangazamakuru i Geneve.

Yagize ati: "Ndashaka kuvuga ko mbere yo kuvugurura ubushize nari naragaragaje ko nizeye ko bizabaho".

 “ ariko ndatekereza ko ubu turi mu bihe bikomeye.”

Ibi yabitangaje ubwo yagarukaga kuri aya masezerano y’umuryango w’abibumbye n’Uburusiya ku bijyanye no kohereza ku isoko ifumbire mva ruganda yo mu Burusiya.

Griffiths yasobanuye ko amasezerano yo ku nshuro ya kabiri yasinywe muri Nyakanga (07) agomba kumara igihe cy’imyaka itatu ariko  agoye cyane mu bintu byinshi kugira ngo yubahirizwe kimwe nay’ibinyampeke. Gusa avuga ko ari ngombwa ko akora kugira ngo ifumbire y’Uburusiya igere ku isoko.

Uburusiya buri mu bihugu bya mbere ku isi byohereza ifumbire ku isoko mpuzamahanga, cyane ko buzi ko ari ingenzi mu buhinzi hirya no hino ku isi.

Gusa ariko byakomeje kugorana ko bwohereza ku isoko ifumbire nbwo kubihagarika bitagabanya ibihano by’ubukungu iki gihugu cyafatiwe n’Iburengerazuba kuva igitero cyatangira umwaka ushize.

Icyakora Griffiths avuga ko yizeye ko amasezerano yo kohereza ibinyamoeke azavugururwa muri Werurwe (03) hagati,  ndetse ashimangira ko bizatuma isi yihaza mu biribwa.

Yavuze ko ubu amasezerano yemera iyoherezwa rya toni zigera kuri miliyoni 20 z’ibinyampeke ku bantu babarirwa muri za miriyoni ku isi.

Ku ya 18 Mutarama (01), ONU yerekanye ko Ubushinwa aribwo bwa mbere bwakiriye ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga hakurikijwe ayo masezerano, bugakurikirwa na Espagne ndetse na Turkey ku mwanya wa gatatu.

Kugeza kuri iyo tariki, hafi 44% by'ingano zoherejwe mu mahanga zoherejwe mu bihugu bikennye n’ibiciriritse ndetse harimo 64% bijya mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Umwaka ushize, Ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP) ryaguze 8% by’ingano zose zoherejwe binyuze muri aya masezerano, kugira ngo zunganire ibikorwa by’ubutabazi mu turere twibasiwe n’inzara ku isi.

Anavuga ko kugeza ubu,  abo mu itsinda rihuriweho bagera ku 1 300 bemerewe gukora ingendo; barimo  abakozi ba ONU, Uburusiya, Turkey na Ukraine.

 Feb 15, 2023 - 12:42