
Inteko ishinga amategeko igaragaza ko udukiriro tutujuje ibyangombwa bisabwa
Jun 3, 2024 - 08:16
Raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku mikorere y’udukiriro mu Rwanda, Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yagaragaje ko nubwo gahunda y’udukiriro yari gahunda nziza yaje ije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa bya gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’iterambere rirambye izwi nka NST1. Ariko igaragaza ko iyo gahunda yakozwe nta nyigo nzima ikorewe kuko 86% ry’udukiriro turi hirya no hino mu gihugu tutujuje ibyangombwa bisabwa, ibyo bigatuma habaho imikorere n’imikoreshereze mibi yatwo.
kwamamaza
Igeza ku nteko ishinga amategeko raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku mikorere y’Udukiriro mu Rwanda, komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi yagaragaje ko nubwo iyi gahunda y’udukiriro yari gahunda nziza ishobora gufasha urubyiruko n’abandi mu rwego rw’imirimo itandukanye ariko ngo bitewe n’imikorere yatwo mibi igaragaza ko inyigo yatwo idahwitse ndetse ko biteza igihombo gikomeye hamwe n’ibindi bibazo bitandukanye nkuko Abadepite babigarutseho.
Umwe ati "bigaragara ko harimo ibibazo bitandukanye cyane cyane uko byari biteganyijwe siko byakozwe".
Undi ati "hari impanuka zagiye zigaragara mudukiriro hari ku Gisozi, hari Kimironko na Huye n'utindi dukiriro twinshi, harateganywa iki kuri izo mpanuka? biraterwa n'amashanyarazi, biraterwa no kuba tutubatse neza".

Hon. Munyangeyo Théogène Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi avuga ko ikibazo kiri mu nyigo y’iyi gahunda ariko iyi komisiyo isanga hakwiye gushyirwaho indi nyigo nshyashya ivuguruye kugirango intego udukiriro twashyiriweho izagerweho.
Ati "ikigaragara nuko hahuriweho n'inzego nyinshi, igitekerezo cyari cyiza ariko uburyo bwo kubishyira mu bikorwa nta genamigambi ryinjiyemo ngo babanze bakore ku mahirwe ari muri buri karere cyangwa buri murenge cyangwa buri hantu, ayo mahirwe ahari bayagendereho bavuga bati hakozwe inyigo yimbitse y'icyagombye gukorwa icyo ubona ko kitabaye, ubwo bushakashatsi bwimbitse ku igenamigambi rirambuye hagiyeho inyandiko zigaragaza ibitekerezo n'inzego nyinshi zijyamo ntabwo ari ubumenyi bwabuze mu bantu ahubwo ntabwo higeze hagaragazwa igikeneye gukorwa".
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta igaragaza ko 24% gusa y’udukiriro ari two gusa twujuje ibyangombwa naho 86% tukaba tutujuje ibisabwa ndetse 89% mu dukiriro tukaba tutagira icyumba cy’amahugurwa gishobora kongerera ubumenyi abagakoreramo ibituma tudindira.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


