
Uburezi II: Abarimu basabwe gusubira mu myigishirize y’amwe mu masomo
Dec 28, 2023 - 08:46
Bimwe mu byagarutsweho mu burezi birimo abanyeshuli barangije kwiga basezeranyije kwita ku bibazo by'abaturage, abarimu basabwa gusuzuma amwe mu masomo bigisha ariko abanyeshuli bakayatsindwa, ndetse n'amanota y'abanyshuli mu byiciro bitandukanye....
kwamamaza
Abanyeshuli barangije kaminuza basezeranyije gukemura ibibazo by’abaturage
Ubwo abanyeshuri barangije muri Kaminuza y'u Rwanda bahabwaga impamyabumenyi muri uyu mwaka bavuze ko biteguye gukemura ibibazo bikigaragara binyuze mu bushakashatsi bakora.
TWAGIRAYEZU Gaspard; Minisitiri w’uburezi, yabasabye kujya kuba ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite, kandi bakazakomeza imbaraga n’umurava batojwe.
Yagize ati: “ndagira ngo nshimire abanyeshuli barangije amasomo yabo mu byiciro bitandukanye, turabishimiye cyane kandi twizere ko aho mugihe hose ari akazi, ari amashuli yosumbuyeho muzakomeza gushyiramo umurava kandi mugakomeza gukorera igihugu cyanyu n’urukundo ndetse n’imbaraga nkuko mwabitojwe.”
Muri uwo muhango wabereye mu karere ka Musanze wari ufite umwihariko wo kuba hari umubare mwinshi wabahawe impamyabushobozi y’ikirenga PHD.Abo bahoze ari abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda, bose basabwe kubyaza amahirwe y’ikoranabunga igihugu kibegereza, muri rusange bagakora imishinga ibyara inyungu.
Abarimu bisgisha mu mashuli ya TVET bahawe mudasobwa
Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo gishinzwe guteza imbere amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro, yashyikirije mudasobwa 2500 abarimu bigisha muri ayo mashuri, nk’izizabafasha kwigisha ikoranabuhanga.
Bamwe mu barimu ndetse n’abayobozi babo, bavuze ko bitewe no kutagira mudasobwa zibafasha kwigisha ikoranabuhanga ndetse no gukora ubushakashatsi, byatumaga abana batabona ubumenyi buhagije ariko kuba babonye mudasobwa bazifashisha, bizaborohereza kwigisha ndetse bikanazamura ubumenyi bw’abana.
Eng Paul UMUKUNZI; Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere tekinike imyuga n’ubumenyingiro RTB, yavuzeko abarimu bo mu mashuri yose ya Tekinike yo mu gihugu bazahabwa mudasobwa kugira ngo zibafashe kuryigisha. Ariko yasabye abazihawe kuzifata neza kugira ngo zizatange umusaruro.
Ati: “ntabwo bishoboka kuba wakwigisha udakoresha ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga riri mu buzima bwacu bwa buri munsi, amashuli yacu rero ntakwiye gusigara, ari mpamvu dufite intumbero yuko buri mwarimu wese wigisha mu mashuli ya TVET agomba kuba afite mudasobwa ariko noneho akagira n’ubumenyi bwo kuyikoresha. Umwarimu ubonye mudasobwa ni igikoresho cyiza abonye kugira ngo yigishe neza, ategure neza anihugure ariko noneho anayibungabunge ku buryo twizera ko mu gihe kiri imbere, mu myaka itatu, ine iri imbere izaba imaze gutanga umusaruro ufatika.”
Hatangajwe ko 2024 izarangira amashuli yose afite umuyoboro wa internet
Minisiteri y’uburezi yatangaje ko mu mwaka w’2024 uzarangira amashuri yose afite umuyoboro wa internet 100%. Nimugihe kugeza ubu, igikorwa cyo gukwirakwiza internet mu mashuri kigeze kuri 60%.
Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga yahuje inzego z’uburezi zirimo minisiteri z’uburezi muri afurika, hamwe n'abandi bafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga rishingiye ku burezi.
Innovation Africa summit ni inama ihuza ba minisitiri b’uburezi bo ku mugabane w’Africa, ab’ikoranabuhanga n’abandi bafatanya muri urwo rwego. Muri uyu mwaka, ku nshuro yayo ya 11, bahuriye I Kigali mu Rwanda, aho yari igamije guteza imbere uburezi bushingiye ku ikorananbuhanga no guhanga udushya.
Ku ruhande rw’u Rwanda, minisitiri w’uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari intego yo kugeza 100%murandasi ku bigo byose by’amashuri mu mwaka wa 2024.
Ati: “ Mu Rwanda, ubu ng’ubu twashyize imbaraga mu gushyiraho connectivity kugira ngo amshuli yose abe afite internet. Ubu ng’ubu tugeze hafi kuri 60% ariko dufite intego y’uko umwaka wa 2024 uzarangira amashuli yose dufite 100%, ari connected kuri internet. Turizera yuko rero icyo kizarangira amashuli yose afite internet. Ikindi turi kongera devices ari ibikoresho by’ikoranabuhanga, mudasobwa, za telephone abarimu bakoresha. Ikindi twashyizemo imbaraga ni ukugira content cyangwa se amasomo ari online, hanyuma ikindi duhora dukora ni amahugurwa kugira ngo abarimu bacu babe bazi gukoresha ikoranabuhanga ariko no kurikoresha neza.”
Hizihijwe umunsi wa mwarimu mu guhanga udushya
Ku nshuro ya Mbere, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’umwarimu mu guhanga udushya (teachers innovation day), Umunsi wasanze abarimu bo mu Rwanda bakigaragaza ubumenyi buke mu ikoranabuhanga, inzitizi ikomeye ku guhanga udushya.
Ubundi Politiki y’ikoranabuhanga mu burezi igena ko abanyeshuri mu byiciro byose bagomba gutegurwa no guhabwa ubumenyi bwose bubafasha guhatana bijyanye n’ikinyejana cya 21. Ndetse abahanga banagaragaza ko kugeza ubu ubukungu bw’igihugu hafi ya bwose bushingiye ku ikoranabuhanga
Kubw’ibyo Ministeri y’Uburezi ishimira abarimu umusanzu bakomeje gutanga mu kurerera igihugu, ariko kandi ku kibazo cy’amahugurwa make yerekeye ikoranabuhanga, IRERE Claudette, Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC Ushinzwe ikoranabuhanga, yanenze bimwe mu bigo by’amashuri bifite ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko bitabyazwa umusaruro.
Yagize ati: “ mu myaka 10 ishize n’ibyo bike ntabyo twari dufite, bivuze ko mumyaka itatu, ine, itanu dufite ubushobozi bwo kuba twabyongera. Ariko tugomba kubyongera aho twabonye ko bikoreshwa. Icyo nsaba rero ni iki, ni uko mwe mumaze kubyumva…bivuze ngo iyo ikoranabuhanga riri no mubyo wigisha bituma abanyeshuli nabo ubwabo baba motive ndetse n’abarimu ubwabo….”
Abayobozi b’ibigo birimo ibibazo bibangamira ireme ry’uburezi bahawe integuza!
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwahaye integuza bamwe abayobozi b’ibigo by’amashuri yo kwirukanwa, nyuma y’igenzura ryakozwe rigasanga hari amashuri arimo ibibazo bibangamira ireme ry’uburezi birimo iby’abarimu basiba akazi ndetse na gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ikigaragaramo ibibazo by’umwanda.
Ibyo ni bimwe mu byagaragarijwe mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuriyemo abayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu karere ka Ngoma n’ubuyobozi bw’aka karere.
Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, yavuze ko batekereje gutegura uwo mwiherero nyuma y’uko hari ibyo babonye bitagenda neza mu burezi byose bibangamira ireme ry’uburezi kugira ngo babiganireho.
Muri uwo mwiherero, yasabye abayobozi b’amashuri ko uzumva ananiwe no gukora ibiteza imbere ireme ry’uburezi, yazemera agatanga umwanya ugahabwa undi.
Yagize ati: “hari amagenzura yakozwe, hari ibyakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi, NESA, hakaba n’ubwo twikoreye nk’ubuyobozi bw’Akarere tugenzura ibigo by’amashuli. Twarebye ibinyu byinshi: uburyo ikigo kiyobowe, imitsindishirize, hari aho twasanze bigenda neza bijyanye n’imitsindire y’umwaka washize.Hari naho twabonye hari ibibazo.”
“Niyo mpamvu twaje kugira ngo twicare dufate ingamba, tuvuga ngo umuntu wese agomba guhindura imikorere, hamwe na team bari kumwe.Ariko byaba binanze nawe akaba intwari akavuga ati ibi bintu byananiye!”
Isuzumwa ryakozwe mu bigo by’amashuri mu karere ka Ngoma, ryasanze hari ibigo by’amashuri bifite abarimu bakunda gusiba akazi uko bishakiye, abarimu badategura amasomo ndetse n’abatamenya abana basibye.
Ni mu gihe mu byerekeranye na gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri, hari ibigo basanze biteka amafunguro adahagije, ibifite umwanda haba aho bategurira amafunguro, aho abana barira ndetse n’ibyo bariramo.
Hatangajwe amanota y’abanyeshuli basoza amashuli yisumbuye
Ku itariki ya 04 ukuboza, minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuli 2022/2023. Bahati Bernard; Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESSA), yavuze ko imitsindire y’uyu mwaka idatandukanye cyane n’iy’umwaka wabanje.
Yagize ati: “ mu byukuri urebye uko bihagaze, nta kinyuranyo kinini kirimo kuko urebye nko mu banyeshuli barangije nko mu burezi rusange uyu mwaka 95.4% aribo babashije kugeza ku bipimo ndenderwaho by’imitsindire, umwaka ushize bari 94.6%. Hanyuma wajya mu banyeshuli barangije inderabarezi, umwaka ushize bari 99.9% babashije kugeza ku bipimo ngenderwaho by’imitsindire, ubu ni 99.7%. Abarangije mu mashuli y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro umwaka ushize bari 97.8%, ubu ni 97. 6%, ni 0.2 bagabanutseho. Mu byukuri byaba bigoye ko buri mwaka waba usa n’undi mu byerekeye amasuzuma kuko buri mwaka uzana ibyawo.”
Hagarutswe kandi ku kibazo cy’abanyeshuri batsinda ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye ariko ntibahabwe inguzanyo yo kwiga kaminuza.TWAGIRAYEZU Gaspard; Minisitiri w’uburezi, yavuze ko kwemererwa iyo nguzanyo bijyana n’imyanya iba iri muri kamizuza ndetse n’ingano y’inguzanyo ihari.
Yagize ati: “ …kubona bourse cyangwa iriya nguzanyo y’abanyeshuli bajya muri kaminuza ntabwo bivuze ngo niba wagize aya manota uzahita ubona iyi nguzanyo kuko nayo murabizi ko isabwa. Icya mbere ubanza kwemerwa muri kaminuza, usaba ishami ushaka kujyamo muri kaminuza, kaminuza ikwemerera. Kaminuza yamara kukwemerera ugasaba inguzanyo. Bivuze ngo gusaba inguzanyo bijyana n’inguzanyo ihari, birumvikana niyo igena umubare w’abanyeshuli bari buyihabwe kandi bikajyana n’imyanya ihari muri iyo kaminuza.”
Abanyeshuri bose bari biyandikishije nk’abazakora ibizamini bya leta bangana na 80 892 ariko 80 525 bangana 99.55% ni bo babashije kubikora. Muri aba bose, Abakandida b’abahungu bakoze neza ugereranyije n’aba bakobwa muri iki cyiciro kuko abagera kuri 96,8% baratsinze naho ku ruhande rw’abakobwa hatsinda abangana 93,6% by’abakoze.
Abarimu basabwe gusubira mu myigishirize y’amwe mu masomo
Ministeri y’Uburezi yasabye abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gusubira ku myigishirize y’amwe mu masomo benshi mu banyeshuri bakunze gutsindwa. Ni amasomo arimo ay’indimi zikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse n’amwe mu ya siyansi.
Icyakora abarimu nabo basabye gukomeza gufashwa kubona iby’ibanze bakenera kugira ngo babashe gutanga umusanzu wabo muri uru rugendo.
Ibi byagarutsweho ubwo hizwihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw’U Rwanda.
IRERE Claudette; Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi, MINEDUC, ashingiye ku biva mu bizamini byo ku rwego rw’igihugu, yasabye abari mu runana rw’uburezi kwita kuri amwe mu masomo agaragara ko atsinda benshi kugira ngo bibafashe kwimakaza ireme ry’uburezi.
Yagize ati: “ Turebye mu myaka itatu ishize, isomo ry’ikinyarwanda riza ku mwanya wa mbere mu masomo abana batsinda kurusha ayandi, abenshi bagira amanota arenga 50%, muri iri somo mu bizamini bya leta bisoza amashuli abanza n’icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye. Ibi turabishima, ni nabyiza. Iyo bigeze ku mibare ndetse na siyansi, ntabwo dukora neza. Twari dukwiriye kureba icyo twongera.”
“Mu mibare na siyansi, abanyeshuli benshi bagira munsi ya 50%. Mu cyiciro gisoza amashuli yisumbuye, abanyeshuli batsinda muri rusange batsinda amasomo y’ingenzi ajyanye n’amashami yabo ariko kandi twongera kubona imibare ndetse n’indimi [icyongereza, igifaransa] ntabwo tubyitwaramo neza. Aha, nagiraga ngo tubikoreshe nko kwisuzuma kuko igihe turimo kwishimira umunsi wa mwarimu, dusubire inyuma turebe aho dukwiriye kuba dushyira imbaraga.”
TWAGIRAYEZU Gaspard, Ministiri w’Uburezi, yavuze ko inzitizi ku burezi zikiriho, gusa ashimangira ko leta y’u Rwanda yiteguye gukora ibishoboka byose mu guteza imbere uburezi, harimo no gukemura ibikibangamiye abarimu.
Ati: “ iterambere ry’igihugu cyacu, nta handi ryashingira atari ku munyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi ndetse n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Mwarimu rero akaba afite uruhare ntagereranywa mu kubaka uyu munyarwanda. Tuzakomeza kandi gushaka uburyo buboneye bwo guha abarimu bacu ubumenyi bubafasha mu gushyira neza mu bikorwa integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi.”
“ nongeye rero kubifuriza umunsi mukuru mwiza, kandi mbizeza ko minisiteri y;uburezi n’izindi nzego ndetse n’abafatanyabikorwa, tuzakomeza gushyiraho ingamba no gukora ibikwiye kugira ngo umwuga w’uburezi ukomeze ugire agaciro kawo.”
Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu wizihizwa ku itariki ya 5 Ugushyingo (11) buri mwaka, gusa biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo gutegura ibizamini bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2023/2024, Minisiteri y’Uburezi yahisemo kuwimurira ku itariki ya 14 mu rwego rwo gufasha abarimu kubanza kwita ku bizamini.
Uyu munsi kandi wizihijwe nyuma y’umwaka abarimu bongerewe umushahara ndetse ubu abari mu burezi bose bagiye guhabwa telephone ngendanwa mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi.
Ni amakuru yakusanyijwe na Vestine Umurerwa/ Isango Star.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


