Uburasirazuba bwo Hagati: Ambasade y'u Rwanda muri UEA yagarutse ku mutekano w'abanyarwanda

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko Abanyarwanda bari muri UAE no mu Ubwami bwa Bahrain batekanye yanemeza ko iri gukurikiranira hafi uko umutekano uhagaze muri aka karere kugarijwe n’intambara. Ni mu gihe Iran ikomeje kurasa za misile mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’intambara yatangijwe ku wa 28 Gashyantare (02) 2026 na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ifatanyije na Isiraeli kuri Iran.

kwamamaza

Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi, kuri uyu wa 4 Werurwe (03) 2026, yatangaje ko kugeza ubu nta munyarwanda  utuye cyangwa wasurye muri UAE na Bahrain uratangazwa ko yagizweho ingaruka n’iyo mirwano.

Ibi bije mu gihe Iran ikomeje kugaba ibitero byo kwihorera, ikoresheje za misile balistique yibasira ibihugu Amerika na Israeli bifitemo inyungu mu karere, birimo UAE na Bahrain, ndetse n’ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Qatar na Kuwait. N mu gihe amakuru ava muri aka karere agaragaza ko ibyo bitero byahitanye abaturage bikanangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Ambasade y’u Rwanda yavuze ko iri gukorana bya hafi n’inzego zibishinzwe muri UAE na Bahrain kugira ngo Abanyarwanda bahabwe ubufasha bwose bukenewe mu gihe cy’ibi bihe bidasanzwe. Yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego z’ibihugu barimo.

By’umwihariko, Abanyarwanda bari muri UAE ku mpamvu z’ubukerarugendo basabwe kwiyandikisha kuri Ambasade kugira ngo boroherezwe kubona ubufasha bukenewe. 

Ku rundi ruhande, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda, RwandAir, yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ingendo zayo zijya cyangwa ziva i Doha muri Qatar na Dubai muri UAE, kubera impungenge z’umutekano zishingiye kuri ibyo bitero bya misile bikomeje muri aka karere ko mu burasirazubabwo hagati.

Icyakora uko imirwano ikomeje gukaza umurego, niko n'ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje gushyira imbaraga mu kurinda ikirere cyabyo no gukaza ingamba z’umutekano, harimo no gufunga ikirere cyabyo, ibyatumye ingendo z'indege zihagarara.

@Igihe

 Mar 4, 2026 - 15:24