U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyoni $250 zo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu

kwamamaza

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemeje inguzanyo ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika igenewe u Rwanda mu gihe cy’amezi 38, mu rwego rwo kurufasha guhangana n’ingaruka z’imiterere y’ubukungu bw’isi. Ni mu gihe u Rwanda rwasabwe kugenzura imikoreshereze y’amafaranga ashorwa mu mishinga imwe n'imwe

irimo gukomera no gukomeza kurinda amafaranga ashorwa mu mibereho myiza n’iterambere.

IMF yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yayo yemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo guhabwa iyi nguzanyo binyuze muri gahunda y’inguzanyo y’igihe gito, ndetse inemerera igihugu guhita gihabwa miliyoni 35,7 z’amadolari nk’icyiciro cya mbere.

Iki kigega cyavuze ko iyi gahunda igamije gufasha u Rwanda gukomeza kubungabunga ubutajegajega bw’ubukungu, kugabanya ibyuho by’ingengo y’imari no gushyigikira izamuka ry’ubukungu rishingiye ku rwego rw’abikorera kandi rigirira abaturage bose akamaro.

IMF yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,4% mu mwaka wa 2025, burenze ibyari byarateganyijwe. Gusa yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, ku buryo umuvuduko w’izamuka ryabwo ushobora kugabanuka ukagera munsi ya 6,8% mu 2026.

Iki kigega cyasobanuye ko izamuka ry’ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga, ryatewe n’iyo ntambara, rikomeje kongera igitutu ku biciro by’ibicuruzwa no ku ngengo y’imari ya Leta.

Umuyobozi Wungirije wa IMF, Bo Li, yavuze ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho, hakiri ibyago bishobora kubugiraho ingaruka. Yasabye ubuyobozi bw’igihugu gukomeza ingamba zo kongera ubushobozi bwo kwinjiza umutungo wa Leta, kugabanya ibikenewe mu ngengo y’imari no gukaza igenzura ry’ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta.

Yanashimangiye ko ingamba zose zigamije kugabanya ingaruka z’intambara ku bukungu zigomba kuba iz’igihe gito kandi zigakurikiza gahunda igihugu cyihaye yo gucunga neza umutungo wa Leta.

 Jun 9, 2026 - 13:59