U Rwanda rwatsinzwe n'Ubwongereza mu kirego ku masezerano y’abimukira

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza (PCA) rw'i La Haye mu Buholandi rwemeje ko Ubwongereza butagomba kwishyura u Rwanda miliyoni 100 z’amapawundi rwari rwarasabye nyuma y’iseswa ry’amasezerano yo kohereza i Kigali abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko. Rwavuze ko Ubwongereza butarenze ku nshingano zari zikubiye muri ayo masezerano.

kwamamaza

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza rw’i La Haye mu Buholandi rwafashe umwanzuro ko Ubwongereza butagomba kwishyura u Rwanda miliyoni 100 z’amapawundi rwari rwasabye nk’indishyi nyuma y’ihagarikwa ry’umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Uwo mwanzuro ukuraho ikirego cyari cyatanzwe n’u Rwanda, rwavugaga ko leta y’iki gihugu yarwnze ku masezerano yari yarasinywe hagati y’impande zombi ku bijyanye no kwakira abimukira bageze ku butaka bwabwo mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’urwo rukiko, abacamanza bemeje ko Ubwongereza butarenze ku masezerano bwari bufitanye n’u Rwanda, kuko mbere yo guhinduka k'ubutegetsi byari bizwi ko Rishi Sunak nadatsinda amatora nka Minisitiri w’Intebe  iki gikorwa kigomba guhagarara, bityo ko nta ndishyi Ubwongereza bugomba guha u Rwanda.

Icyakora, umwe mu bagize inteko y’abacamanza, Professor Mohamed Abdel Wahab, yatanze igitekerezo gitandukanye n’icya bagenzi be, agaragaza ko inyandiko zo mu Ugushyingo (11) 2024 zashoboraga gusobanurwa nk’izisaba ko miliyoni 50 z’amapawundi zari zikwiye kwishyurwa u Rwanda.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko nubwo u Rwanda rwubahiriza icyemezo cy’urukiko kandi rufata ikibazo nk’icyarangiye, rwabonye ko ibitekerezo byatanzwe n’uwo mucamanza byerekana ko uru rubanza rwari rugoye kandi rushobora gusobanurwa mu buryo butandukanye mu mategeko.

Yagize ati: “U Rwanda rwubashye umwanzuro w’Urukiko kandi rufata ikibazo nk’icyarangiye, ariko ibitekerezo bitandukanye byatanzwe na Prof. Mohamed Abdel Wahab byerekana ko ibibazo byari imbere y’urukiko byari bikomeye kandi bifunguye ku myanzuro y’amategeko itandukanye.”

Ubusanzwe aya masezerano hagati y'u Rwanda n'Ubwongereza yari yatangijwe mu 2022 ku buyobozi bwa Boris Johnson, akomeza gushyigikirwa na Rishi Sunak, agamije kohereza mu Rwanda bamwe mu bimukira bahageze mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyuma yo gutsinda amatora yo mu 2024, Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yahise atangaza ko uwo mugambi urangiye, bituma u Rwanda rurega rusaba indishyi, ruvuga ko uburyo ayo masezerano yasheshwemo atubqhirije amategeko, ko Ubwongereza bwarenze ku byari  byarumvikanyweho hagati y’impande zombi.

 Jun 1, 2026 - 16:10