U Rwanda rwasubiye mu biganiro na RDC i Washington

Perezida w'u Rwanda, uwa Amerika n'uwa RDC I Washington ku ya 8 Ukuboza 2025

Leta y'U Rwanda yatangaje ko  yohereje itsinda ry’abayobozi i Washington D.C. mu biganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije guhoshya ibibazo byugarije akarere. Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe hakomeje umwuka mubi bitewe n’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.

kwamamaza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier P. Nduhungirehe, yemereye ikinyamakuru IGIHE ko hari delegasiyo y’u Rwanda iri i Washington, aho izahurira n’iyoherejwe na RDC mu biganiro bizayoborwa n’Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga rya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi biganiro bibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC hakomejre imirwano iherutse guhitana Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, n'igitero cya drone cyagabwe i Goma kigahitana umukozi wa UNICEF wari Umufaransakazi.

Mu bagize delegasiyo y’u Rwanda harimo Umujyanama wa Perezida Paul Kagame, Mauro De Lorenzo, na Brig Gen Patrick Karuretwa. Ku ruhande rwa RDC, ibiganiro bizitabirwa n'intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, Patrick Lubeya.

Ibi biganiro bibaye mu gihe  nta bindi byaherukaga guhuza impande zombi, ndetse no kuva ingabo z'u Rwanda n'abayobozi bane bakuru mu gisilikare bafatiwe ibihano bashinjwa gufasha M23, ibyo rwqakomeje guhakana.

Icyakora, u Rwanda rwise ibi bihano ibibogamiye uruhande rumwe,  kuko RDC itigeze ishyira mu bikorwa ibyo isabwa kugira ngo u Rwanda rukureho ubwirinzi rwashyizeho.

@IGIHE

 Mar 17, 2026 - 18:37