U Rwanda ruzitabira gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n'ubushobozi by'abanyeshuri

Mu Rwanda, hatangijwe bwa mbere igerageza ryo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri bari munsi y’imyaka 15 biga mu mashuri yisumbuye, rigamije kugerereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw'igihugu n'ibyo ku rwego mpuzamahanga (PISA), Minisiteri y’uburezi ivuga ko ibizava muri iri gerageza bizatanga ishusho y’uburezi bw’u Rwanda, ibishobora no gutuma hagira impinduka zikorwa.

kwamamaza

Ni igikorwa cy’igerageza cyatangijwe mu mashuri yo mu Rwanda hagamijwe kwitegura gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n'ubushobozi by'abanyeshuri izwi ku izina rya PISA izaba mu 2025.

Iri gerageza rikaba ryatangiriye mu mujyi wa Kigali mu ishuri rya Lycee De Kigali rikazanagera mu gihugu hose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Irere Claudette, atangiza iri gerageza ku mugaragaro yavuze ko ibizavamo bizagenderwaho u Rwanda rwigereranya n’ibindi bihugu ku rwego rw’isi ndetse binatange ishusho y’uko uburezi buhagaze mu Rwanda.

Ati "nyuma yaho turebye uko abanyeshuri batsinda kukigero bakagombye kuba bariho bizaduha ishusho nyayo yuko ibyo twigisha bikwiriye, icyo gihe dushobora gusubira inyuma tukavuga tuti biragaragara ko abanyeshuri bacu badatsinda ibi nibi reka dusubire inyuma tugire ibyo duhindura, mu guhindura dushobora guhindura uko biga, dushobora guhindura uko twigisha abarimu babigisha dushobora guhindura sisiteme yose ariko byibuze dufite ikintu kitubwira kiti hano hari ikibazo, iyo tubikoze ubundi tugakora uko twigisha tugakoresha amasuzuma yacu bwite nta kintu na kimwe tuba twigereranya nacyo ariko ibi biraduha ishusho yibyo twakagombye kuba duhindura".    

Iri gerageza ryakozwe n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batarengeje imyaka 15, hagamijwe gupima uko bakoresha ubumenyi bakura mu ishuri no mu buzima busanzwe, abarikoze bagaragaje ko bafite icyizere cyo kuritsinda kuko ngo ryoroshye ugereranyije n’andi bajya bakora.

Umwe ati "ibibazo nabonye bidakomeye, ntabwo byoroshye cyane ariko ugereranyije nibyo baduha by'amasomo asanzwe biriya biroroshyeho gato".

Undi ati "ibi bintegura kuba umunyeshuri utekereza byimbitseho ugatekereza birushijeho kurusha kuvuga ngo urafata kubyo mwarimu yaguhaye, ibyo twiga mu ishuri ukaba wabikoresha mu buzima bwa burimunsi".

Abarimu b’aba banyeshuri bavuga ko iyo babigisha batabategura gusa nk’abazahangana ku isoko ryo mu Rwanda gusa, ahubwo babatoza no guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

Yankurije Ernestine, Umwarimu muri Lycee De Kigali ati "iyo dutegura abana ntabwo tubategura nk'abana ba hano gusa tuba tubategura nk'abana bashobora guhangana ku isoko mpuzamahanga iyo bari gukora ibi bizamini byo kurwego mpuzamahanga wumva ko n'abana ubwabo bagira uwo mwuka wo kumva bagomba guhangana kurwego mpuzamahanga, nibyiza ko banabitangira bakiri bato kugirango bazabe abantu bakuru bashobora kuba bahangana ku rwego mpuzamahanga".  

Iri geragezwa ryatangijwe kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Gicurasi rizasozwa taliki ya 6 Kamena, rikazakorerwa mu turere 28 mu gihugu hose. Iki gikorwa kizitabirwa n’amashuri 45, abanyeshuri 1440 bafite imyaka 15 bo mu mashuri yisumbuye atandukanye, harimo abakobwa 814 n’abahungu 626, bazasuzumwa mu Gusoma, Imibare , na Siyansi. Isuzuma nyirizina rizakorwa kuva ku itariki 27 Mata kugeza ku ya 7 Kamena 2025.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 28, 2024 - 09:07