"Tugomba gukora ibishoboka byose tukarokoka ibyo duhanganye na byo": Perezida Kagame

Perezida Kagame yatangaje ko nubwo hari byinshi u Rwanda rwabashije kurenga rugakomeza urugendo rw’iterambere, hakiri ibigikomeje gukoma mu nkokora Abanyarwanda. Yavuze ko bagomba gukora ibishoboka byose na byo bakabitsinda.

kwamamaza

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Abagize Urwego Ngishwanama rwa Perezida (Presidential Advisory Council -PAC) ku wa Kabiri,ku ya 14 Ukwakira (20) 2025, kuri Kigali Golf.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo bikomeye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rukaba rwarabashije kubyigobotora rukagera ku iterambere ryifuzwa n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, ariko rukomeza kurwana no kubaho nk’igihugu kigendera ku mahame yo kwigira no kwihesha agaciro.

Ati: “Mu Rwanda, twararokotse, mu myaka 31 ishize, ishyano ryatugwiriye, kandi n’ubu tugomba gukomeza kurokoka n’ibindi byinshi bituruka hanze. Ariko amateka yatwigishije ko nubwo hacura umwijima, yaba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ku Isi yose, hari ahantu hato hashobora gushibuka hagatanga urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, rurakura.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo hari byinshi u Rwanda rwabashije kurenga, rukaba rukomeje urugendo rw’iterambere, hari ibigikomeje gukoma mu nkokora Abanyarwanda, ariko na byo bagomba kubitsinda.

Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose tukarokoka ibyo duhanganye na byo ubundi tugatera imbere, tukagera aho twifuza kugera ndetse n’aho abandi bari, abadutanze kugerayo. [Tugomba] guhindura aha hantu hacu hato mu bushobozi bwacu bwo kubikora, igihe dukomeje kurokoka ibitero bituruka ku b’ibihangange.”

 Oct 15, 2025 - 11:39