
Tottenham Hotspur yeretse umuryango uwari umutoza wayo Thomas frank
Feb 11, 2026 - 12:49
Ikipe ya Tottenham Hotspur yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Thomas Frank, nyuma yo gutsindwa na Newcastle United, bikaba byabaye iherezo ry’urugendo rwe rutoroshye muri iyi kipe yo mu majyaruguru ya London.
kwamamaza
Thomas Frank yirukanwe mu gihe yari amaze imikino icyenda (9) ya Premier League adatsinda, ibintu byashyize igitutu gikomeye ku buyobozi bw’iyi ya Tottenham ndetse no ku bafana bayo kuko uyu mukino warangiye abafana ba Hotspur bavugiriza induru uyu mutoza ubwo umukino warangiraga, Tottenham iri ku mwanya wa 16 ku rutonde rwa premier league n’amanota 29, umwanya utajyanye n’icyizere abafana bari bayifitiye mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 utangira.
Muri iyi season, Thomas frank yari amaze gukina imikino 26 aho yatsinze 7, anganya 8 ndetse itsindwa 11. Umusaruro muke mu by’amanota ndetse n’imikinire itanyuze abakunzi b’iyi kipe ni byo byatangajwe nk’impamvu nyamukuru yatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo gusesa amasezerano y’umutoza, gutsindwa na Newcastle mu ijoro ryatambutse ni byo byabaye nk’akabando k’imperuka, kuko byatumye Tottenham irushaho kwegera amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri ku rutonde rwa premier league,
Mu itangazo rigufi ryashyizwe ahagaragara n’ikipe, ubuyobozi bwa Tottenham bwashimiye Thomas Frank ku kazi yakoze kuva yagera muri iyi kipe, bumwifuriza amahirwe masa mu yindi mirimo ye iri imbere.

Gusa bwemeje ko icyemezo cyafashwe mu nyungu z’ikipe kugira ngo harebwe uko umusaruro wahinduka mu mikino isigaye, Kugeza ubu, haracyategerejwe kumenya uzahabwa inshingano zo gutoza Spurs by’agateganyo cyangwa nk'umutoza mushya, icyizere cy’abafana ubu gishingiye ku cyemezo kizafatwa vuba n’ubuyobozi, kuko imikino iri imbere izagena ahazaza ha Tottenham muri Premier League y’uyu mwaka wa 2025/26 ubu Tottenham ayisize ku mwanya wa 16 n'amanota 29.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


