Shampiyona y'amagare ku Isi: Ishusho ya Kigali n'urujya n'uruza mu gihe cy'irushanwa

Hasigaye iminsi mike ngo Kigali yakire shampiyona y'iyi y'umukino w'amagare uzaba kuva ku ya 21 kugera ku ya  28 Nzeri (09) 2025, bwa mbere iri rushanwa rigiye kubera ku mugabane wa Africa mu myaka 103 rimaze riberayo. Ribereye mu Rwanda y'uko rutsinze Maroc mu itorwa ryabaye muri Nzeri (09) 2021

kwamamaza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yatangaje ko icyatumye u Rwanda ruhabwa kwakira iri rushanwa ari uko ari igihugu cyamaze kwimakaza umuco w’igare mu buzima bwa buri munsi ndetse no kuba rwakira neza ibikorwa mpuzamahanga.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyiteguye, u Rwanda ni igihugu gifite umuco wa siporo ariko binarenze ibyo ni n'igihugu kimenyereye kwakira, ibyo cyakiriye kikabitegura neza."

Ku ruhare rwa Tour du Rwanda n’andi masiganwa mpuzamahanga amaze kubera mu gihugu, avuga ko igihe cyari kigeze ngo u Rwanda rutumire n'Isi yose ize gusiganwa mu rw'imisozi igihumbi.

Iri siganwa rizitabirwa n’ibihugu birenga 100 n’abakinnyi barenga 900, barimo ibihangange ku Isi nka Tadej Pogačar, nimero ya mbere mu bagabo, watwaye Shampiyona ya 2024 yabereye i Zurich, mu Busuwisi. Byitezwe  kandi ko abashyitsi bazasura u Rwanda bazarenga ibihumbi 15, mu gihe ba komiseri n’abakurikiranira hafi imigendekere y’isiganwa bazaba bagera ku 5000.

U Rwanda ruzungukira iki muri iri rushanwa

Minisiteri ya Siporo ivuga ko yaganiriye n'inzego zitandukanye zirimo amahoteri n'abandi bakora ibintu runaka ndetse benshi bamaze kwiyandikisha kugira ngo bazitabire imurikabikorwa rizajya ribera ahabera isiganwa.

Minisitiri Rwego yagize ati: “Bose twaraganiriye, ari mu bucuruzi, mu mahoteli, muri serivisi zose. Na bo twabahamagariye kuzaba bari ahabera isiganwa, harimo benshi bamaze kwandikishwa kuzaza gukora imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’ibyo bakora.”

Yongeraho ko “Ibyo bisata byose twarakoranye, abantu barahamagarirwa kuza gutanga izo serivisi nziza. Ni akanya ko kwiga no kwisumburaho mu byo dukora, tukamenya ko Isi yose iri hano, tugomba kuyiha serivisi nziza.”

Minisitiri Rwego Ngarambe anavuga ko n'abakinnyi bato b'u Rwanda bazigira kandi bagaterwa imbaraga n' abakinnyi mpuzamahanga bazitabira iri rushanwa.

Umujyi wa Kigali nawo witeguye ku buryo abacuruzi n’abaturage bazabona amahirwe yo kungukira mu biraka n’ubucuruzi buzakorwa muri iriya minsi umunani.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko abanya-Kigali biteguye kwinjira muri ubu bucuruzi ndetse n'ibindi.

Yagize ati:" Uretse n’ibyo byishimo rizadusigira, ririmo riradusigira n’ibiraka byinshi. Abanya-Kigali ni twe dufitemo ibiraka bitandukanye, byaba ibyo gukomeza gukora ku buryo aho abasiganwa bazanyura n’aho bazasoreza bigenda neza, ndetse dufite n’uko twatangiye gutekereza ku bucuruzi tuzakora muri icyo gihe. Turabizi ko abantu bazaba bakeneye kugura ibyo bazatwara iwabo nk’urwibutso.”

Minisiteri ya siporo ivuga ko ikomeje gutegura imihanda izifashishwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi, hamwe hashyirwaho ibyapa biranga iri rushanwa ndetse hari n’ubutumwa butangwa ku mbuga nkoranyambaga. 

Imihanda izakoreshwa n’uko umutekano uzitabwaho

Isiganwa rizakorerwa mu bice bitandukanye bya Kigali. Igice cya mbere kizaba kigizwe n’ibizwi nka “Time Trial”, aho umuntu ahaguruka wenyine, ni ukuva ku munsi wa mbere [ku ya 21 Nzeri (09)] kugeza ku wa gatatu [ku ya 23 Nzeri (09)], amasiganwa azajya ahagurukira muri BK Arena ari na ho hazabera ibirori byo gufungura Shampiyona y’Isi.

Muri iyo minsi, abakinnyi bazajya bahahagurukira noneho bafate umuhanda wa Kimironko- Simba Supermarket- Gisimenti- Prince House- Sonatube- Gahanga (bakatire ku Mugendo ku munsi wa mbere, bakatire mu Isantere ku munsi wa kabiri, bakatire kuri Gare ya Nyanza ku munsi wa gatatu].

Bazajya kandi bagaruka banyure Sonatube- Rwandex- mu Kanogo [ku munsi wa mbere bazajya kuzenguruka ku masangano (Rond-point] yo mu Mujyi bongere bagaruke, ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu ho bazagera mu Kanogo bahite bakomeza Cadillac]- Kwa Mignone ku muhanda w’amabuye, basoreze kuri Kigali Convention Centre (KCC).

Gusa hiyongeraho ko ku wa Gatandatu, ku ya 20 Nzeri (09) 2025, inzira zizakoreshwa muri iyo minsi itatu ya mbere na bwo zizakoresha mu gikorwa rusange cyo gutwara amagare kizitabirwa n’abantu bagera kuri 700 bari kwiyandikisha, aho basabwa kuba bafite ibirimo amagare n’uturindamutwe (casque).

Ku munsi wa kane [ku ya 25 Nzeri (09)i] na bwo bazakora nk’urwo rugendo ariko habe hari n’abandi bazaba bari kwitoreza mu mihanda izakoreshwa ku munsi wa gatanu kugeza ku wa karindwi.

Umunsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi w'irushanwa, amasiganwa azakorerwa KCC- Gishushu- Nyarutarama- mu Kabuga- Golf- Minagri- hafi yo kuri KCC- Ambasade y’Abaholandi- Kimihurura- Cadillac- Kwa Mignonne- KCC.

Iyi nzira ni na na yo izakoreshwa ku munsi wa nyuma, ku ya 28 Nzeri (09) 2025, ariko abakinnyi nibagera ahahoze Cadillac bazahita bafata umuhanda wa Sopetrade- Peyaje- Rondpoint yo mu Mujyi- Muhima- Nyabugogo- Ruliba- Norvège- Nyamirambo- Kimisagara- Kwa Mutwe [Mur de Kigali]- Biryogo- Gitega- mu Mujyi- Sopetrade- kwa Mignone- KCC.

Izi nzira zo mu minsi itatu ya nyuma zizajya zizengurukwa inshuro zitandukanye bitewe n’uburebure bw’isiganwa, dore ko nko ku munsi wa nyuma, abakinnyi b’abagabo bazakora ibilometero 267,5.

Mu gihe cy'irushanwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubucuruzi buzakomereza kandi Polisi izashyiraho uburyo bwo gucunga umutekano. Ni mu gihe ibice bizwi ho kugira abafana b'amagare benshi hazahabwa umwihariko.

Emma Claudine yasabye abamotari bo mu Mujyi wa Kigali gukomeza gukora kinyamwuga kuko bazakenerwa cyane mu gihe cy’irushanwa.

Ati: “Ba motari bazadufasha byinshi, twabasabye gukomeza kugira isuku no kuba ambasaderi beza ba Kigali.”

Biteganyijwe ko Shene za televiziyo zisaga 80 zizerekana iri rushanwa, rizarebwa n’abasaga miliyoni 330 bo hirya no hino ku Isi. 

 Sep 15, 2025 - 10:39